Amazon ishobora kwirukana abarenga ibihumbi 14 kubera ikoreshwa rya AI

Yisangize abandi

Kompanyi ya Amazon yatangaje ko iri gutegura gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu buryo bukomeye, bikaba bizatuma igabanya abakozi bayo ku Isi hose, cyane cyane abo mu nzego z’ibiro n’ubuyobozi.

Ku wa Kabiri, Amazon yatangaje ko abarenga 14.000 bashobora guhagarikwa mu kazi, mu gihe amakuru ya mbere yavugaga ko bashobora kugera kuri 30.000.

Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi muri Amazon, Beth Galetti, yandikiye abakozi ibaruwa ivuga ko iyi ngamba igamije “gushimangira imbaraga z’ikigo” no guhererekanya umutungo mu bice bikomeye biri kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yemeye ko hari abibaza impamvu yo kugabanya abakozi mu gihe kompanyi igaragaza inyungu nyinshi, ariko asobanura ko AI ari ikoranabuhanga rihindura isi mu buryo budasanzwe, bityo rikaba risaba impinduka mu mikorere y’ibigo bikomeye.

“Dukeneye kwiyubaka mu buryo bufite ubunyangamugayo, nta nzego z’ubuyobozi z’imvange, kandi buri wese afite inshingano zisobanutse, kugira ngo twihutishe serivisi ku bakiliya bacu,”
Beth Galetti, Umuyobozi muri Amazon.

Mu ibaruwa yoherejwe abakozi, Amazon yavuze ko irimo gukora uko ishoboye kugira ngo abazagirwaho ingaruka babone indi mirimo imbere muri kompanyi. Abatazabishobora bazahabwa indishyi n’ubufasha bwo gushaka akazi ahandi.

Amazon ifite abakozi basaga miliyoni 1,5 ku Isi hose, barimo abarenga ibihumbi 350.000 bakora mu nzego z’ibiro, ubucuruzi n’iyamamazabikorwa.

Nyuma ya Covid-19, Amazon yariyongereye cyane mu bakozi kubera ukwiyongera kw’abakoresha serivisi zayo, ariko nyuma yaho Umuyobozi mukuru, Andy Jassy, yatangije gahunda yo kugabanya ibiciro no gushora imari mu bikorwa bya AI.

Mu kwezi kwa Kamena 2025, Jassy yavuze ko AI ishobora gusimbura imirimo imwe, ariko ikazanamo indi mishya isaba ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga.

“Hazakenerwa abantu bake mu mirimo imwe, ariko hakenerwe benshi mu yindi mishya,”
Andy Jassy, Umuyobozi wa Amazon.

Mu myaka ibiri ishize, Amazon imaze gukura mu kazi abakozi barenga 27.000, kandi iyi nshuro ni imwe mu mpinduka zikomeye kurusha izabanje.

Amazon iteganya kumurika raporo y’imari y’igihembwe cya gatatu mu minsi mike iri imbere, aho biteganyijwe ko izerekana uburyo AI iri guhindura imikorere n’inyungu z’iki kigo gikomeye ku isi.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *