Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kohereza ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, ikirwa kiri mu birometero 11 gusa uvuye muri Venezuela, mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugenda uba mubi hagati y’ubutegetsi bwa Donald Trump na Nicolas Maduro.
Ubu bwato, bufite ubushobozi bwo kurasa indege, amato, ndetse no ku butaka hifashishijwe ibisasu bya misile, bwageze muri Trinidad and Tobago ku Cyumweru, tariki 26 Ukwakira 2025.
Ni mu gihe ku wa Gatanu, tariki 24 Ukwakira 2025, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yari yategetse ko mu karere ka Amerika y’Amajyepfo hoherezwa n’ubwato bwikorera indege z’intambara “USS Gerald R. Ford”, bumwe mu bwato bunini kandi bugezweho ku isi.
Ibi bikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa mu gihe Amerika n’ubutegetsi bwa Venezuela batabona ibintu kimwe. Perezida Donald Trump ashinja Venezuela kuba indiri y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge binjizwa muri Amerika, ari nabyo byatumye ku wa 2 Nzeri 2025 atangaza ibikorwa byo kurasa amato yavugaga ko atwara ibiyobyabwenge bya narcotics biva muri Venezuela.
Kuva icyo gihe, Amerika yarashe amato 10, bigatuma abagera kuri 43 bapfa, naho abandi barakomereka. Uretse ibitero byo mu nyanja, Trump yatangaje ko ashobora gutangiza n’ibikorwa byo ku butaka bigamije kurandura abacuruzi b’ibiyobyabwenge muri ako karere.
Mu minsi ishize kandi, Trump yashinje Perezida Nicolas Maduro kuba umuyobozi w’umutwe wa Tren de Aragua, uzwiho kugira uruhare mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi byaha mpuzamahanga.
Maduro we yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ibikorwa bya Amerika bigamije gushoza intambara kuri Venezuela, ariko ashimangira ko we adashaka ubushyamirane n’igihugu icyo ari cyo cyose.





















