Amerika n’u Burusiya bongera kugirana umwuka mubi: Dore ibiri kuba

Yisangize abandi

Umwuka w’ubushyamirane wongeye kwiyongera hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin atangaje ko igihugu cye cyagerageje intwaro nshya ya nucléaire ku wa 28 Ukwakira 2025.

Putin yavuze ko iyo ntwaro ari “nta yindi isa na yo iri ku Isi”, asobanura ko ishobora kuraswa na drone yo mu mazi kandi ikaba ifite ubushobozi bwo kwihuta cyane no guhindura icyerekezo, ku buryo ibisasu biyigambiriye bitayigeraho.

Ibi byakurikiye indi ngerageza yakozwe iminsi mike mbere, ubwo u Burusiya bwageragezaga missile yo mu bwoko bwa Burevestnik, ifite ubushobozi bwo kugera ku ntera y’ibilometero ibihumbi 14, bishatse kuvuga ko ishobora kuraswa iva i Kigali igafata muri Amerika.

Nyuma y’amasaha make Putin atangaje ibi, Perezida Donald Trump na we yatangaje ko Amerika igiye gusubukura igeragezwa ry’intwaro za nucléaire ku nshuro ya mbere kuva mu 1992, ibintu byabonetse nk’igisubizo gihita kuri ibyo bikorwa by’u Burusiya.

Ibi byose bibaye mu gihe Trump yari aherutse gusubika inama yagombaga guhuza n’u Burusiya i Budapest muri Hongrie, ndetse nyuma gato Amerika ikanafatira ibihano bishya u Burusiya mu bijyanye n’ingufu, ibintu byarushijeho guhungabanya umubano w’ibihugu byombi.

Abasesenguzi bahamya ko ibi byose bifitanye isano n’intambara yo muri Ukraine, ikomeje kuba intandaro y’ubushyamirane bushya hagati y’ibihugu byombi.

Kurikira video y’icyegeranyo cyimbitse gisobanura uko ibi bikorwa bishya by’intwaro byombi bishobora kongera gushyira Isi mu mwuka w’intambara nshya y’ubutita.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *