Amerika n’u Rwanda mu biganiro by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Share this post

Amarika n’u Rwanda barikuganira ku mikoreshereze nimitunganyirize y’ibirombe bicukurwamo “Worflum” yifashishwa mu gukora imodoka.

Ubwo aherutse mu Rwanda, umuvugizi wa Amerika muri Africa Massad Boulos yagiranye ikiganiro na HE Paul KAGAME anatemberezwa mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu Rwanda. Mu byo yasuye harimo ikirombe cya Nyakabingo gicukurwamo “Wolfram” iki kirombe nicyo cyonyine rukumbi gicukurwamo “Wolflum” nyinshi muri Africa yose. Yasuye n’ikindi cya Rukaragata “Tantrum”.

Ubu biravugwa ko Leta ya Amerika ihanze amaso amabuye acukurwa mu Rwanda, amenshi ni amabuye akorwamo ibyuma by’imidoka nka “Capacitors”. Igihe ibi byaba bigezweho izi Capacitor zatangira gukorerwa mu Rwanda nk’uko byatagajwe n’umuyobozi wa Volkswagen Martina Biene.

U Rwanda rushyirwa ku mwanya w’imbere mu bihugu bicukura aya mabuye yifashishwa mu gukora ibyuma by’imidoka, amatara y’amashanyarazi n’ibindi.

Asubiza Leuters, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makoro yatangaje ko “hari ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA)”.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *