Amerika yishe 14 bari mu bwato bikekwa ko ari ubw’abacuruza ibiyobyabwenge

Yisangize abandi

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zishe abantu 14 mu bitero byagabwe ku bwato bune bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge mu Nyanja ya Pacifique.

Hegseth yavuze ko umuntu umwe gusa ari we warokotse ibi bikorwa bya gisirikare, aho yatakambiye inzego za Mexique zikamurokora.

Ibi bitero biri mu rugendo rwa Amerika rwo guhashya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu karere, gahunda yashyizwe imbere na Perezida Donald Trump nk’imwe mu nkingi z’ibikorwa bye byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Gusa ibi bikorwa ntibyavuzweho rumwe muri Amerika, aho bamwe mu badepite b’aba Democrates n’aba Republicains bagaragaje impungenge z’uko bishobora kunyuranya n’amategeko mpuzamahanga ndetse no guhungabanya umutekano w’akarere.

Kugeza ubu, ibi bitero bimaze guhitana abantu 57, bikaba byarashyize Amerika mu mibanire idahwitse na Colombia na Venezuela, ibihugu byagaragaje umujinya n’impungenge ku bikorwa bya gisirikare bya Amerika mu Nyanja ya Pacifique.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *