Amerika yohereje ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, hafi ya Venezuela

Yisangize abandi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bw’intambara bwa USS Gravely ku birwa bya Trinidad and Tobago, byegereye Venezuela, bivugwa ko bugiye mu myitozo ya gisirikare isanzwe.

Ubu bwato bwageze kuri ibi birwa ku wa 26 Ukwakira 2025, bukaba buzwiho kuba bunini kandi bufite intwaro ziremereye, burimo abasirikare barwanira mu mazi ndetse bushobora kwakirwaho indege z’intambara.

Ni igikorwa kibaye mu gihe Perezida Donald Trump akomeje kongera ibikorwa bya gisirikare mu nyanja ya Caraïbes, avuga ko bigamije kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivuye mu bihugu byo muri ako karere.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, yavuze ko Amerika iri kugira imyitwarire ishotora, ishobora guteza intambara nshya.

Kugera kw’ubu bwato muri Trinidad and Tobago kwateje impungenge abaturage, bavuga ko bashobora kugirwaho ingaruka mu gihe haba habaye intambara hagati ya Venezuela na Amerika.

Daniel Holder, w’imyaka 64, yabwiye AFP ati:

“Nihagira ikiba hagati ya Venezuela na Amerika, twe nk’abantu batuye hafi y’iyo nyanja bishobora kutugiraho ingaruka igihe icyo ari cyo cyose.”

Icyakora, Minisiteri y’Ingabo ya Trinidad and Tobago yabwiye Al Jazeera ko nta mpamvu y’impungenge, kuko ari imyitozo isanzwe Amerika ikorera muri ako gace.

Ubu bwato bwa USS Gravely bukurikiye ibindi bikorwa bya gisirikare Amerika yakoze muri Kanama 2025, aho yohereje ubwato umunani bw’intambara, indege icumi za F-35, ndetse n’ubwato bwo munsi y’amazi bufite ingufu za kirimbuzi (nuclear-powered submarine), byose ivuga ko bigamije kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *