Antoine Karidanari Kambanda agiye kwerekeza i Vatican gushyingura Papa.

Share this post

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda Karidanali KAMBANDA yatangaje ko abakaridinari bose baturutse imihanda yose bagiye kwerekeza i Vatican.

Uyu Karidanali KAMBANDA yabanje kuvuga ko abakirisitu bazibukura Papa ku rukundo rwe ndetse n’impuhwe ze.

Papa Francis azashyingurwa ku wa Gatandatu ku taliki ya 26 Mata 2025, saa 100:00 za mugitondo zo mu Rwanda.

Ku musezeraho bizabera mu rubuga rwitiriwe mutagatifu Petero ruherereye i Vatican, uzaba uyobowe n’umukuru w’inama y’abakaridinari witwa Karidinari Battista. Nk’uko yabyifuje azashingurwa muri Bazilika Kiliziya ya Santa Marie Maggiore.

Aganira n’umunyamakuru Karidinari KAMBANDA yavuze ko babuze umwepisikopi witangiye ubutumwa bwiza.
Abajijwe igikurikiyeho Karidinari KAMBANDA yavuze ko ubu hagiye gukurikiraho gutegura ku muherekeza ndetse no kumushyingura hakurikijwe imihango yabugenewe nk’uko igenwa n’amategeko. Mu magambo ye ati:
“Nyuma yaho, nyuma y’iminsi cumi n’itanu (15) atabarutse hagakurikiraho inama y’abakaridinari yo gutora Papa mushya, ariko si abakaridinari bose batora. Hatora abari hafi y’imyaka 80”.
Karidinari KAMBANDA nawe ari mubazatora Papa.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *