Apple iri gutegura gahunda nshya yo kwagura serivisi zayo z’ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha ibigo binini, binyuze mu kubaka porogaramu zishingiye ku bwenge buhangano (AI) by’umwihariko.
Aya mavugurura azatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, aho ibigo bizahabwa ubushobozi bwo kugenzura no guhindura uburyo porogaramu zishingiye kuri AI, nka ChatGPT, zikora mu mashami yazo.
Apple yavuze ko ibi bizafasha ibigo kugena uburyo izo porogaramu zikoreshwa imbere mu mirimo y’akazi, ndetse no kugenzura aho amakuru abikwa, niba ari kuri ‘server’ za ChatGPT cyangwa iza Apple.
Mu rwego rwo koroshya imikorere y’ibigo, Apple izashyira hanze API ya Apple Business Manager (ABM), izafasha ibigo guhuza porogaramu n’ibikoresho bya Apple nk’iMacs, iPhones, na iPads, ndetse no kubicunga mu buryo bworoshye kandi buhamye.
Iyi gahunda igamije gutuma ibigo binini bifata AI nk’igikoresho cy’ingenzi mu mikorere yabyo, mu gihe Apple ikomeza gukaza umurego mu guhangana n’abandi bakora porogaramu z’ubwenge buhangano ku rwego rw’Isi.
