GATEOFWISE.COM/18SEPT
Ariel Wayz n’abandi bari bafunganywe nyuma yo gufatirwa mu kabari barenze amasaha yagenwe, bakaza no gupimwa basangwamo ibiyobyabwenge, bamaze kugezwa mu kigo ngororamuco giherereye i Huye.
Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bo mu miryango y’abagiye kugororerwa hamwe na Ariel Wayz, wanabasuyeyo, yemeza ko uyu muhanzi, Babo ndetse n’abo bari kumwe bageze muri iki kigo ku wa 17 Nzeri 2025.
Mu minsi ishize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yari yatangaje ko bafashwe barengeje amasaha y’akabari, nyuma bakapimwa basangwamo ibiyobyabwenge ari na byo bakurikiranyweho.
Ibi byahungabanyije gahunda z’umuziki wa Ariel Wayz, wari witegura kujya muri Kenya ku wa 6 Nzeri 2025, aho yagombaga gukora ibikorwa birimo no gutangira imishinga mishya ya muzika afitanye na Universal Music Group East Africa, sosiyete aherutse gusinyana nayo amasezerano.
Babo, utari ukibarizwa cyane mu muziki kuko aherutse kwinjira mu byo gutegura ibitaramo, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Lose You yakoranye na Ariel Wayz, Turn Up yakoranye na Urban Boys, Go Low yakoranye na The Ben ndetse na Yogati yakoranye na Bruce Melodie.
