Meta yatangaje ko yatangiye kumenyesha abakoresha Instagram, Facebook na Threads bo muri Australia bari munsi y’imyaka 16 ko konti zabo zizafungwa. Iki ni igikorwa gitegurwa mbere y’uko Australia ishyira mu bikorwa itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, rizatangira ku wa 10 Ukuboza 2025.
Abakoresha bafite hagati y’imyaka 13 na 15 bazahabwa ubutumwa bwo muri application, email cyangwa SMS bubamenyesha ko konti zabo zizafungwa guhera ku wa 4 Ukuboza. Iri tegeko kandi rizagira ingaruka ku zindi mbuga nka TikTok, YouTube, X na Reddit.
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yavuze ko intego ari ugufasha abana gukura batagabweho ingaruka n’izi mbuga, naho Meta yavuze ko izubahiriza amategeko ariko itavuze ko yemera ko ari ngombwa.
Mu gihugu hari abakoresha Facebook bagera ku 150.000, n’abandi 350.000 kuri Instagram bari mu kigero cy’imyaka 13–15. Abana bazafungwa konti bazashishikarizwa kubika ibyo bashyize kuri izo mbuga mbere y’uko zihagarikwa, harimo amafoto, amashusho n’ubutumwa.
Visi Perezida wa Meta ushinzwe umutekano, Antigone Davis, yavuze ko gukuraho konti z’abakoresha bari munsi y’imyaka 16 bizafata igihe kandi bizasaba inzira nyinshi, ariko gahunda izatangira muri Australia, Nouvelle-Zélande n’u Buholandi muri Ukuboza 2025, hanyuma mu Isi yose muri Mutarama 2026.





















