Imbuga nkoranyambaga Meta, TikTok na Snapchat zemeye kubahiriza itegeko rishya rya Australie rikumira abana bataruzuza imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, nubwo zagaragaje ko zitemeranya n’iri tegeko.
Iri tegeko rizatangira gukurikizwa ku itariki ya 10 Ukuboza 2025, rikaba risaba izi sosiyete gukumira abakoresha bafite imyaka iri munsi ya 16, cyangwa zikacibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni 49,5 z’Amadolari ya Australie.
Ku wa Kabiri, Meta, TikTok na Snapchat zatangaje ko zatangiye gutegura uburyo bwo kuburira abakoresha bazo bataruzuza imyaka 16, no gufunga konti zabo.
Meta yavuze ko yasanze muri Australie hari abarenga 450.000 bakoresha Instagram na Facebook bataruzuza imyaka 16. TikTok yo yavuze ko ari 200.000, naho Snapchat igaragaza 440.000.
Umuyobozi ushinzwe politiki muri Meta mu bihugu bya Australie na Nouvelle-Zélande, Meya Garlick, yavuze ko bazatangira kumenyesha abakoresha batujuje imyaka gusiba konti zabo cyangwa kubika amakuru yabo bakazongera kuzifungura bagejeje ku myaka isabwa.
Abahagarariye TikTok (Ella Woods-Joyce) na Snapchat (Jennifer Stout) nabo bemeje ko bazubahiriza iri tegeko.
Izi sosiyete zizakoresha uburyo bushya bwo gutahura imyaka y’abakoresha, burimo gukurikirana imyitwarire (behavior-tracking) n’uburyo bw’abafatanyabikorwa mu gusuzuma imyaka (age-verification tools).
Nubwo bimeze bityo, izi kompanyi zose zatangaje ko iri tegeko rishobora kugira ingaruka ku rubyiruko, kuko abana bazaba bakumiriwe bashobora kwiyambaza imbuga zitemewe cyangwa zidakurikiranwa, bigatuma babura uburyo bwo kwiga no guhana amakuru binyuze mu ikoranabuhanga.




















