U Rwanda rwasobanuye aho Ihuriro AFC/M23 rivana intwaro
“Iyo bigeze ku ntwaro, umuterankunga wabo wa mbere mu by’ukuri ni Ingabo za Congo (FARDC), kubera ko buri ntambara M23 yarwanye ikanayitsinda ingabo zarahungaga zigasiga intwaro ahongaho.” Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Anastasiya Lavrina, umunyamakuru w’ikinyamakuru ‘AnewZ’. Yavuze ko mu myaka itatu ishize M23 yabashije gukusanya intwaro nyinshi n’ibikoresho bya…
