Bahujwe n’urupfu rwa Papa, Trump na Zelensky byarangiye baganiriye.

Yisangize abandi

Ku wa 26 Mata 2025, perezida Donald Trump na mugenzi we Volodymyl Zelensky baganiririye i Vatican, aho bari bagiye gushyingura Papa. White house yatangaje ko ari ibiganiro byatanze umusaruro.
Aba baherutse kugirana ibiganiro byamaze iminota 15 gusa. Nyuma y’ibi biganiro abayobozi bemeranyije gukomeza kuganira.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo bari i Vatican ntibigeze buhurira hanze, nubwo aba bombi nyuma yo gushyingura Papa baje guhura mw’ibanga. Amafoto yashyizwe kuri X agaragaza aba bagabo babiri bicaye mu cyumba gituje.

Ifoto yatangajwe na Zelensky yakurikijwe amagambo agaragaza ikizere cyo gusozwa kw’imbara, aho yagize ati:

“Twaganiye amaso ku maso, twaganiriye uko twarinda ubuzima bw’abaturage bacu, gusoza intambara mu buryo bwa burundu kandi nta mananiza, twaganiriye uko tuzagera ku mahoro arambye kandi tukirinda ikindi gishobora kuba intandaro y’indi ntambara”.

Trump nawe yashyize ku rukuta rwe rwa X ifoto ye arikumwe na Zelensky.
Nyuma y’iyi foto yahise yirukanyira ku rubuga rwa “Trust social post” yibasira umunyamakuru wa “The New York”, Biden na Brack Obama. Agira icyo avuga no kuri Valdimir Putin bivugwa ko akomeje gusuka umuriro kuri Ukraine.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *