Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.
Urukiko rwategetse ko ahita arekurwa kuko yari afunzwe, ndetse yacibwa n’ihazabu ya 100.000 Frw. Icyemezo cyasomwe ku wa 10 Ukwakira 2025.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka itanu, buvuga ko byombi guhoza ku nkeke n’ugutera ibikomere byari ibyaha by’impurirane mbonezabyaha.
Mu iburanisha, Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha ariko asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho mu rugo, avuga ko we n’umugore we Murava Annet bamaze kwiyunga kandi hari inyandiko ibigaragaza. Yasabye gufungurwa kugira ngo asubire mu muryango we.
Yagize ati: “Ndasaba imbabazi no kugirirwa impuhwe kugira ngo nkomeze kubana n’umuryango wanjye, kandi umugore wanjye nta kibazo afite nk’uko raporo y’umuganga ibigaragaza.”
Urukiko rwanzuye ko igifungo cye gisubikwa mu gihe cy’umwaka umwe. Ibi bisobanuye ko naramuka akoze icyaha muri icyo gihe, azahita afungwa akarangiza uwo mwaka w’igifungo yakatiwe. Ariko naramuka atongeye gukora icyaha kugeza umwaka urangiye, icyo gihano kizafatwa nk’ikitakiriho.
Bishop Gafaranga yari amaze amezi atanu n’iminsi itatu afunzwe kuva yafungwa ku wa 7 Gicurasi 2025.
