Blue Origin yohereje kuri Mars ibyogajuru bibiri bya NASA mu bushakashatsi bushya

Yisangize abandi

Ikigo cya Blue Origin cya Jeff Bezos cyakoze urugendo rwihariye rwohereza rocket yacyo mu isanzure, itwaye ibyogajuru bibiri bya NASA bigiye gukora ubushakashatsi ku mubumbe wa Mars.

Ibyo byogajuru byiswe Escapade, bigiye gusesengura imiterere y’ikirere cya Mars n’imyuka iyigize, ndetse no kumenya icyatumye uyu mubumbe utakaza ikirere cyiza n’ubutaka bwari bworoshye, ukagubwa n’ubukonje bukabije no kumagara.

Rob Lillis ukuriye uyu mushinga yavuze ko bagamije kurushaho gusobanukirwa neza imiterere ya Mars. Ati:
“Turifuza kumenya neza imikoranire iri hagati y’imyuka yo mu kirere cya Mars n’ubutaka bwayo. Kuba dufite ibyogajuru bibiri bizadufasha kubona amakuru mu buryo bubiri butandukanye.”

Ubu bushakashatsi bufasha gahunda nini ya NASA yo kuzohereza abantu kuri Mars, kuko amakuru azava kuri Escapade azaha abashakashatsi icyerekezo ku bihe n’ahantu hizewe hakwifashishwa mu butumwa bw’abantu.

Ibi byogajuru bizamara umwaka mu isanzure bitegereje ko inzira ya Mars n’iy’Isi zihurirana, hanyuma bikoreshe imbaraga z’uruhererekane rw’imbaraga zo ku Isi (gravity assist) mu rugendo rwo kugera kuri Mars, aho biteganyijwe ko bizahagera mu 2027.

Blue Origin igamije kongera gukora rocket zishobora gukoreshwa incuro nyinshi, kandi iyi rocket yongeye kugaruka ku Isi neza nyuma yo gusohoza ubutumwa. Ibi bizatuma ingendo z’isanzure zihenda ku kigero gito, kimwe mu byihutirwa by’iki kigo.

Rocket ya New Glenn ikoreshwa muri ubu butumwa iri mu zikomeye cyane, ishobora gutwara ibyogajuru bibiri icyarimwe. Uru rugendo rwatwaye miliyoni 80$, bikaba biri mu zagendeye ku giciro gito ugereranyije n’ingendo nk’izi.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *