Bugesera: Imirimo yo kubaka ikibuga k’indege izarangira 2027

Share this post

Imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera irarimbanyije aho igeze ku kigero kiri hagati ya 25% na 30%, ndetse nta gihindutse igomba kuzarangira mu 2027 ihaye akazi abantu barenga 6000.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera cyatangiye kubakwa na Leta y’u Rwanda mu 2017, nyuma hiyongeramo ubufatanye na Qatar Airways bituma hanozwa inyigo yo kucyagura.

Ni umwe mu mishinga migari u Rwanda ruhanze amaso ndetse uhanzwe amaso cyane binyuze muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha ubukungu, NST2.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, Jules Ndenga, yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka inzira z’indege, inzira z’amazi n’izindi zikenewe, yarangiye mu mpera za 2024.

Ati “Twatangiye icyiciro cyo kubaka inyubako […] ibyo hasi byararangiye, ni ukuvuga ibyo twakoraga byo ku butaka, ama-piste [inzira y’indege], inzira zo ku butaka, inzira z’amazi, ibintu nk’ibyo byoroheje byararangiye.”

“Iyindi ari na yo izarangiza ikibuga, yaratangiye nanone umwaka uri kurangira, ubu barimo gucukura umusingi w’inzu, ni aho tugeze.”

Ndanga yasobanuye ko imirimo yarangiye n’ibikorwa bigezweho ubu, hakozwe igereranya byose bigeze kuri kimwe cya kane cy’umushinga wose.

Ati “Ibyo by’inzu biri mu masezerano atandukanye n’ibyo byarangiye ariko ubiteranyirije hamwe ni nk’aho waba warangije kimwe cya kane cy’umushinga.
Ni ukuvuga hagati ya 25% na 30%.”

Ibigo bitatu byibumbiye muri kimwe, ni byo byahawe akazi ko kubaka

Ibigo bitatu birimo Mota-Engil cyo muri Portugal ari nayo yatangiranye n’iyubakwa ry’ikibuga, hamwe na UCC Holding cyo muri Qatar na CCC (Consolidated Contractors Company) cyo mu Bugiriki nibyo biri kubaka iki kibuga. Byakoze sosiyete imwe ihuriweho, yitwa UMC aba ariyo isinyana amasezerano na leta.

Ati “Twe dusinya n’umuntu umwe ari we mushoramari n’ubwo iryo shoramari ryaba rigizwe n’ibigo byinshi bitandukanye. Ku ruhande rwacu rero harimo ibigo bitatu, harimo Mota-Engil n’abandi babiri harimo UCC yo muri Qatar na CCC yo mu Bugereki, ubwo ni ibigo bitatu byishyize hamwe.”

Yongeyeho ko “Ibyo bigo ariko na byo ntibibujijwe ko bigira abandi bikoresha. Bashobora kuvuga bati ese nk’umuntu uzatubumbira ‘beton’ twafashe Real Contractors yo mu Rwanda ikaba ari yo ibidukorera, twafashe NPD-COTRACO ku mihanda yo mu kibuga akaba ari yo ibidukorera.”

Gusa uwatsindiye isoko nubwo ari ibigo bitatu byishyize hamwe amasezerano yasinywe ni amwe.

Ati “Baragiye bandikisha muri RDB ikigo kimwe tuba ari cyo dusinyana amasezerano. Ntabwo twagiye gusinya amasezerano na UCC, na Mota cyangwa na CCC. Twasinye na UMC.”

Ibishobora gukoma mu nkokora umushinga

Ndanga yavuze ko igikomeye cyakoma mu nkokora imirimo yo kubaka iki kibuga cyaba imiterere y’ubukungu bw’Isi bugenda buhindagurika n’ibindi bibangamira uruhererekane rw’ubwikorezi bw’ibintu cyangwa ibiciro ku masoko bikazamuka cyane.

Ati “Ibyerekeye ubukungu mpuzamahanga ntabwo uba ubifiteho ububasha. Biragenda bikagira ingaruka ku ruhererekane rwo gutwara ibintu n’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.”

Yatanze urugero ku bibazo byabayeho nyuma ya Covid-19, aho kubera ubwinshi bw’ibicuruzwa byari bikenewe hirya no hino, ubwikorezi bwabaye ikibazo.

Indi mbogamizi ishobora gukoma mu nkokora uyu mushinga, ni imihindagurikire y’ibihe cyane cyane imvura igwa mu buryo butandukanye n’uko abantu babimenyereye.

Ati “Uba warateganyije ngo muri cya gihe cy’impeshyi n’ikindi gihe imvura itagwa, mfite n’ibindi bihe nakoresha kugira ngo nihutishe imirimo ugasanga icyo gihe kiguyemo imvura. Nk’ibyo ni ikintu gishobora kugira ingaruka ku mirimo na ho ibindi byose bya tekinike nta kibazo tubibonamo kuko u Rwanda rumaze kubaka ubumenyi mu kubaka.”

Abarenga 6000 bazabona imirimo

Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka iki kibuga cyahaye akazi abantu 2000, kandi bisobanurwa ko ari cyo gice gito kuri iki kibuga.

Ati “Iki twatangiye turateganya gukoresha abantu 4000, ni ukuvuga ngo uteranyije abakoze mu cyiciro cya mbere, […] bigiye kuba 6000 mbaze umushinga wose. Iyo uvuga iyo mibare, hari ugutanga umurimo mu buryo butaziguye, kuko nk’abo 2000 nshobora kugusabira amasezerano y’akazi nkayakwereka ariko mu bijyanye n’ubukungu hari ababona umurimo mu buryo buziguye n’ubutaziguye.”

Yatanze urugero kuri restaurant zikorera mu bice bya Nyabagendwa na Nyamata abakozi bakora ku kibuga bariramo, n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bikorerwa aho byose bihanga imirimo ku bantu benshi.

Asobanura ko abantu bahawe akazi bazamuye ubukungu bw’ibice bikikije ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege izarangira mu 2027. Icyiciro cya mbere nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, na ho icyiciro cya kabiri kikazuzura mu 2032, aho kizaba gishobora kwakira abantu miliyoni 14 ku mwaka.

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *