Nyakwigendera Kwizera Samuel wari ufite imyaka 19 yarohamye mu kiyaga kiri mu karere ka Burera ahasiga ubuzima.
Kwizera Samuel yigaga mu kigo cya Lycee de Nyanza akaba yakoreraga imenyererezamwuga (Sitaje) mu karere ka Musanze muri resitora yitwa “Two chef’s Coffee Business Co Ltd”
Bivugwa ko yajyanye n’abagenzi be 36 bagiye mu rugendoshuri, i Burera muri zimwe muri hoteli zikorera ku kirwa cya Birwa.
Iri sanganya ryabaye ku wa 22 Mata 2023 sa saba z’amanywa nubwo umurambo wa nyakwigendera wabonetse ku wa 23 Mata 2025 saa munani.
Aganira n’ikinyamakuru, umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’umwana we. Yagize ati:
“Umwana wanjye yari mu imenyerezamwuga muri imwe muri resitora yo muri Musanze, yigaga ibijyanye no kongerera agaciro ibiva mu buhinzi, yigaga i Nyanza ariko icyambabaje ni uko umwana yaguye mu mazi ejo ku manywa nkabimenya uyu munsi mu gitondo, ndifuza ubutabera kuko nta kuntu bavuga ngo umwana yagiye mu kigo kitagira ubwishingizi.”
Abari kumwe na Kwizera babanje kumushaka ariko biba iby’ubusa nyuma hitabajwe Polisi ishami ryo mu mazi, ku bwa mahirwe make Polisi yasanze Kwizera atagihumeka. Abaturage baranenga aba bana batatanze amakuru hakiri kare.
Polisi igira inama abaturage kutajya koga nta myenda yabugewe bafite cyangwa ibindi bokoresho by’umutekano bafite.
Ubu umurambo wa Kwizera wajyanwe mu bitaro gukorerwa isuzuma.