Bwa mbere i Kigali hagiye kubera Isôoko Great Lakes Festival ihuza abahanzi bo mu Karere

Yisangize abandi

Ku nshuro ya mbere, Umujyi wa Kigali uritegura kwakira Isôoko Great Lakes Festival 2025, iserukiramuco rishya ry’ubuhanzi n’umuco rizahuriza hamwe abanyempano baturutse mu bihugu bitandatu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iri serukiramuco rizamara iminsi ine kuva ku wa 6 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2025, ribere mu bice bitandukanye bya Kigali. Rigamije guteza imbere ubuhanzi buhuriza hamwe imico itandukanye ndetse no gufasha abahanzi gusangira ubunararibonye.

Ryateguwe na L’Espace, ku bufatanye na Goethe-Institut, Isaano, Ambasade y’u Budage mu Rwanda, ndetse n’Ikigo cy’Iterambere cy’Abasuwisi (SDC).

Izina Isôoko rikomoka ku ijambo ry’Ikinyarwanda risobanura “inkomoko” cyangwa “isoko”, rikaba risobanura igitekerezo cyo kuba isoko y’ibitekerezo bishya n’ubufatanye hagati y’abahanzi bo mu karere.

Ku munsi wa mbere (6 Ugushyingo), hazabera umuhango wo gufungura ku mugaragaro kuri L’Espace i Nyamirambo, witabirwa n’abatumiwe gusa, aho Bill Ruzima, Kubasha Dance Group n’ababyinnyi ba Fire Dance CIE bo muri RDC bazasusurutsa abitabiriye.

Mu minsi ikurikira, abahanzi bo mu bihugu birimo Rwanda, Uganda, Burundi, Kenya, Tanzania na RDC bazagaragaza ibihangano bitandukanye birimo imbyino, ikinamico, umuziki n’imikino yo ku rubyiniro.

Abo barimo Kateregga Umar (Uganda), Buja Sans Tabou (Burundi), Jean de Dieu Ndacayisenga (Rwanda), Kenyan Institute of Puppetry (Kenya), Baho Africa (Rwanda), Mulika Art Company (RDC), Urban Women (Rwanda) na Muda Africa (Tanzania).

Isôoko Great Lakes Festival izaba ifunguye ku baturage bose ku buntu, uretse ku munsi wa mbere. Hazanabaho amahugurwa, ibiganiro by’ubujyanama n’inama zihuza abahanzi n’abashoramari mu myidagaduro, byose bigamije guteza imbere ubufatanye n’iterambere ry’ubuhanzi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *