Byamaze kwemezwa ko HE Paul KAGAME azerekeza muri Gabon.

Share this post

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ari mu Bakuru b’Ibihugu bagera kuri 16 bamaze kwemeza ko bazitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025.

Gahunda y’irahira rya Perezida mushya wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguéma ugiye kurarihirira kuyobora manda y’imyaka 7, ryitezweho kubera mu Murwa Mukuru Libreville, muri Sitade ya Angondjé ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 35.000.

Iyi ni inshuro ya mbere mu mateka y’igihugu aho umuhango nk’uyu utabera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Bord de Mer.

Ibinyamakuru byo muri Gabon byatangaje ko ibyo bigaragaza icyerekezo gishya Perezida Oligui Nguéma yifuza guha ubuyobozi bwe, aho ashaka guca imigenzo ya kera no gutangiza uburyo bushya bw’imiyoborere.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagera kuri 16 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bategerejwe muri uyu muhango.

Barimo Teodoro Obiang Nguéma Mbasogo wa Guinée Équatoriale, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad, na Paul Kagame w’u Rwanda.

Abandi bayobozi bategerejwe ni Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mamady Doumbouya wa Guinée Conakry, Adama Barrow wa Gambia, na Umaro Sissoco Embalô wa Guinée Bissau.

Perezida wa Cameroun Paul Biya, azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe, Joseph Dion Ngute, na ho u Bufaransa buhagararirwe na Minisitiri ushinzwe u Burayi, Benjamin Haddad.

Hari kandi n’intumwa zizaturuka mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, n’u Bushinwa, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga

Perezida Oligui Nguéma yatsinze amatora yabaye ku wa 12 Mata 2025, aho yabonye amajwi 94.85%.

Ubuyobozi bushya buzatangira ku mugaragaro nyuma y’irahira rye, rizakurikirwa n’umuhango wo kwakira abayobozi n’abatumirwa baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu rwego rwo kwitegura ibyo birori, Polisi ya Gabon yatangaje ko hashyizweho ingamba zikomeye z’umutekano. Kwinjira muri Stade ya Angondjé bizagenzurwa bikomeye, hanashyirwaho uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka, ndetse n’igenzura ry’imihanda izakoreshwa.

Perezida Brice Oligui Nguema w’imyaka 50 y’amavuko yatsindiye manda yo kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’imyaka irindwi, nyuma y’uko yari amaze amezi 20 ari Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, nyuma ya kudeta (coup d’état) yavanyeho Perezida Ali Bongo ku itariki 30 Kanama 2023, yari amaze imyaka 14 ku butegetsi ariko we n’abo mu muryango we bari bamaze imyaka isaga 60 ku butegetsi bwa Gabon.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *