Byinshi ku bujura bwa Ndagijimana wahunganye amadolari akanagurisha inzu y’u Rwanda i Paris

Share this post

Imwe mu nkuru zakurikiwe n’abantu benshi mu mwaka wa 2023, ni iyahishuwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku bujura n’ubugambanyi bwa Jean-Marie Vianney Ndagijimana wagiriwe icyizere muri Guverinoma ya mbere nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe Perezida Kagame yahishuye ko yatorokanye amadolari y’Amerika arenga 200.000 mu gihe Igihugu cyari kiyakeneye cyane, birangira agiye burundu, u Rwanda rugerageza no kumenyesha u Bufaransa yahungiyemo ariko ntibyatanga umusaruro kugeza n’uyu munsi.

Kuri iki Cyumweru ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, na we yagarutse kuri ubwo bujura ndetse yongeraho n’ubundi bwinshi yakoze ku gihugu burimo no kugurisha inyubako y’u Rwanda i Paris mu Bufaransa amafaranga akayanyereza.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Ndagijimana Jean Marie Vianney ukomeje kwiyambika umwambaro wo guharanira uburenganzira bwa muntu, agapobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  yibye u Rwanda nyuma y’aho yari yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yashyizweho tariki ya 19 Nyakanga 1994.

Dr Bizimana yahamije ko Ndagijimana yaje guhunga Igihugu nyuma y’amezi abiri gusa agizwe Minisitiri, ariko asiga yibye amafaranga akabakaba 200 000 by’amadolari y’Amerika.

Yagize ati: “Twagiramungu Faustin wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe, wari inshuti ye [Ndagijimana], banakomoka mu Karere kamwe ka Rusizi, ni we wabitangaje rugikubita mu itangazo rya Guverinoma ryasohotse tariki 19 Ukwakira 1994, anabisobanura mu biganiro yahaye ibinyamakuru birimo Agence France Presse na New York Times.”

Dr Bizimana yakomeje agaragaza ko uwo Ndagijimana yavuze ko azarega abamushinja icyo cyaha ariko Twagiramungu yarinze apfa ataramurega.

Ahubwo ngo yareze uwitwa Ngarukiye Leon wari umukozi wa Minisiteri w’Ububanyi n’amahanga ubwo yayiboraga, ari na we yari yahaye ayo mafaranga ku kibuga cy’indege i Kanombe, urubanza rwabereye mu Bufaransa mu Kwakira 2023, ariko birangira Ndagijimana atsinzwe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ubujura n’ubuhemu bya Ndagijimana JMV

Ndagijimana yagurishije inzu ya Leta y’u Rwanda mu Bufaransa

Dr Bizimana yagaragaje ko Ndagijimana hakozwe igenzura basanga ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa kuva mu 1990 kugeza mu 1994, yatangije ubujura bukomeye mu Gihugu ubwo hari imivurungano y’amashyaka menshi.

Ati: “Mu mwaka 1995, hakozwe igenzura mu Bufaransa ryakozwe n’impuke zavuye muri Minisiteri y’Imari, iy’Ububanyi n’amahanga na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, […] muri Nzeri 1992, Ndagijimana yagurishije inzu y’Ambasade y’u Rwanda i Paris ku giciro yihitemo, atabimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi amafaranga ntiyayaha Leta.”

Yakomeje avuga ko iyo nzu ngo yagurishijwe miliyoni 1 n’ibihumbi 850 by’amafaranga y’u Bufaransa y’icyo gihe, mu gihe Leta y’u Rwanda yari yarayiguze mu 1989, agaciro k’amafaranga y’amafaransa asaga 3 750 000.

Yavuze ko kugira ngo ayobye uburari Ndagijimana yafashe iyo nzu akayitwika agamije kugaragaza ko yangiritse, icyo gihe yasabye amafaranga yo kuyisana akoresha 700 0000 by’amafaranga y’u Bufaransa ariko abeshya ko yakoresheje 1 450 000 by’amafaranga arayahabwa.

Dr Bizimana yahishuye ko uwo Ndagijimana yanambuye Umunya-Ethiopia wamukoreraga mu rugo, amafaranga 75 000 [miliyoni hafi 20 z’amafaranga y’ubungubu].

Ambasaderi Ndagijimana kandi ngo yari yarahaye icyuho abandi badipolomate babaga mu nzu z’Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa bagakoresha nabi imitungo yazo ndetse bakaba barananze kuyasubiza nubwo bari batakiri abadipolomate.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Ndagijimana kimwe n’abandi, birirwa basebya u Rwanda ahanini bagamije guhisha ayo manyanga bakoze no kuba bakomeje gukorana n’abafite ingebabitekerezo y’urwango n’iya macakubiri aganisha kuri Jeneoside.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *