CAN 2025: Algeria na Côte d’Ivoire zasanze andi makipe muri 1/4

CAN 2025
Yisangize abandi

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahabwaga amahirwe kubera uko imaze iminsi yitwara, yasezerewe mu Gikombe cya Afurika itsinzwe na Algeria igitego 1-0, mu gihe Côte d’Ivoire yakuyemo Burkina Faso zombi zibona itike ya 1/4.

Ku wa Kabiri, tariki 6 Mutarama 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma ya 1/8 y’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc.

Umukino wari ukomeye kuri uwo munsi wahuje Algeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, buri kipe ishaka gutsinda. 

Ku munota wa 26, RDC yabonye amahirwe imbere y’izamu ku ishoti ryatewe na Cedric Bakambu ariko umunyezamu wa Algeria, Luca Zidane, akawukuramo n’ubwa Axel Tuanzebe ku munota wa 27 yateye ishoti ariko rikajya kure y’izamu cyane.

Ibi byakanguye Algeria itangira gukina yiharira umupira cyane ariko ubwugarizi bwa RDC bukomeza kuyibuza kwegera izamu. Uburyo bwayo bukomeye bwabonetse ku munota wa 69 mu gice cya kabiri.

Icyo gihe Riyad Mahrez yari ateye ishoti rikomeye rinyura hejuru y’izamu, risa n’irifunguye amaso Algeria itangira gutera amashoti mu izamu, RDC igatabarwa n’umunyezamu wayo Lionel Mpasi-Nzau.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, hitabazwa iminota 30 y’inyongera 

Ku munota wa 119, wabaye inzozi mbi ku bakinnyi ba RDC, kuko rutahizamu wa Algeria ukina anyuze mu mpande, Ramy Bensebaini, yayitunguye atera ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina riruhukira mu rushundura.

Muri ¼, Algeria izahura na The Super Eagles ya Nigeria mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Mu mukino wakurikiyeho, Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire ifite igikombe giheruka yasezereye iya Burkina Faso iyitsinze ibitego 3-0. 

Ku munota wa 20, Amad Diallo yashyizemo igitego cya mbere.

Iyi kipe yakomeje gukina neza, bidatsinze ku munota wa 32 Amad Diallo yahinduye umupira  mu rubuga rw’amahina, usanga mugenzi we Yan Diomande ahagaze neza ahita awushyira mu izamu.

Ku munota wa 75, Umutoza wa Côte d’Ivoire, Emerse Faé, yakuyemo Yan Diomande ashyiramo Bazoumana Touré, washyizemo igitego cya gatatu ku munota wa 86 nyuma yo kwirukankana umupira awukuye hagati mu kibuga kugeza awuteye mu izamu.

Umukino warangiye Côte d’Ivoire itsinze Burkina Faso Ibitego 3-0, isanga Misiri bazahura muri  ¼ mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *