Ubushakashatsi bugaragaza uko indwara zo mu mutwe zibasiye abagabo kurusha abagore mu Rwanda

Indwara zo mu mutwe zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi, no mu Rwanda zigahinduka ikibazo gikomeye kuko nibura umuntu 1 muri 5 aba yarigeze kugira ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Izi ndwara zimaze imyaka isaga 50 zivurirwa mu Bitaro bya Ndera, ariko umubare w’ababigana urenze ubushobozi bwabyo ku kigero cya 116%. Muri 2024/2025 byakiriye abarwayi…

Soma inkuru yose

Itegeko rishya rya Mississippi risaba kugenzura imyaka y’abakoresha imbuga nkoranyambaga ryatumye urubuga rwa Bluesky rureka gukora muri iyi Leta.

Bluesky, urubuga rukora mu buryo bwegeranye n’urwa X (Twitter), rwatangaje ko rwasibye burundu serivisi zarwo muri Mississippi kubera itegeko rya HB 1126 rimaze kwemerwa, risaba ko umuntu wese yinjira ku mbuga nkoranyambaga yabanza kwemeza imyaka ye. Abatarageza ku myaka 18 basabwa no kuba bafite uruhushya rw’ababyeyi. Iri tegeko riteganya ihazabu ya 10.000$ ku rubuga rutubahirije…

Soma inkuru yose

Nyuma y’iminsi ibiri gusa OpenAI ishyize hanze ‘Atlas’, Microsoft nayo yahise isubiza mu buryo bukomeye.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa OpenAI isohoye porogaramu nshya yitwa Atlas, Microsoft nayo yahise isohora uburyo bushya bwitwa Copilot Mode bukorera muri Microsoft Edge, bugamije kongerera imbaraga ikoreshwa ry’ubwenge buhangano. Ubu buryo bushya bushobora gukurikirana ibyo ukora byose kuri Edge, bukamenya aho ukeneye ubufasha kugira ngo AI ihite igufasha mu buryo bwihuse. Copilot Mode ishobora kugusobanurira…

Soma inkuru yose

Umubyibuho ukabije wongewe mu byatuma umuntu atemererwa Visa yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yasabye ko mu bisuzumwa harebwa niba umuntu akwiriye guhabwa Visa harimo no kureba niba afite umubyibuho ukabije. Usanganywe iki kibazo ngo yakwimwa Visa kuko gifatwa nk’indwara itoroshye gukira. Ibi bivuze ko omubyibuho ukabije ushobora kwiyongeraho mu bindi bibazo by’ubuzima bituma umuntu adakwiye kwemererwa kwinjira muri…

Soma inkuru yose

Inzu zirenga 6.900 z’Abarokotse Jenoside zikenewe kubakwa bushya, izisaga 29.000 zikeneye gusanwa

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko inzu 6.973 z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye zikeneye kubakwa bushya, mu gihe izindi 29.732 zikeneye gusanwa. Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) ku wa 11 Ugushyingo 2025. PAC yari yagaragaje ko mu myubakire y’inzu z’abarokotse Jenoside hari…

Soma inkuru yose

Impamvu RSE igiye gutangiza igice cyihariye kigenewe imishinga itangiza ibidukikije

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange – RSE) ryatangaje ko rigeye gufungura igice gishya cyiswe “Green Exchange Window”, kizajya gifasha imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije kubona igishoro binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda (green bonds). Iki gice giteganyijwe gutangizwa mu mpera z’Ugushyingo 2025, mu nama ngarukamwaka ya ASEA (African Securities Exchanges Association) izabera i Kigali….

Soma inkuru yose

Impamvu ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bitaragera ku gipimo cya 100% nyuma y’imyaka 31

Nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rubohowe, ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bwerekanye ko hakomeje kubaho intambwe ishimishije, aho ibi bipimo byageze kuri 95,3% mu 2025. Ugereranyije n’umwaka wa 2010, byiyongereyeho 13%, bigaragaza iterambere rikomeye ryagezweho mu guhuza Abanyarwanda. Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari 4,7% bisigaye ngo ubumwe n’ubwiyunge bigere ku rwego rwuzuye rw’ijana…

Soma inkuru yose

REG yatangaje ibura ry’amashanyarazi rizamara amasaha 13 mu Ntara y’Iburasirazuba no muri Kigali

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyamenyesheje ko mu turere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi rizamara amasaha 13, kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa moya z’ijoro ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ni mu rwego rwo gukora imirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi. Mu itangazo REG yashyize ahagaragara ku wa 11…

Soma inkuru yose

Ngororero: Umubyeyi w’imyaka 22 yabyariye muri Coaster yavaga i Muhanga yerekeza i Rubavu

Umugore w’imyaka 22 uturuka i Nyamagabe yashatse, yabyariye mu modoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Muhanga yerekeza i Rubavu, ubwo yafatanwaga n’ibise bageze mu Murenge wa Ngororero, ahitwa Kazabe, ku wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025. Amakuru avuga ko ubwo ibise byatangiraga, umushoferi yahise ahagarika imodoka abagenzi basohoka, maze ku bw’amahirwe…

Soma inkuru yose

Gen (Rtd) Fred Ibingira: “Igihugu gitewe twese abasaza twajya ku mipaka, ntawadukuramo mu ndake”

Gen (Rtd) Fred Ibingira, umwe mu basirikare bakuru bayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yavuze ko mu gihe igihugu cyaba gitewe, abasirikare bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru biteguye kongera gufata intwaro bagasubira ku rugamba kurengera ubusugire bwacyo. Yabitangaje ku wa 8 Ugushyingo 2025, mu nama ya 18 ya Unity Club Intwararumuri, aho yashimangiye ko nta…

Soma inkuru yose

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza ingabo zishinjwa umugambi wo kurimbura Abanyamulenge

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa RDC watangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi byohereje izindi ngabo mu misozi yo muri Fizi, Uvira na Mwenga, mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge. Twirwaneho yavuze ko mu misozi ya Fizi hasanzwe hari ingabo z’u Burundi zirenga 10 za batayo, ariko kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize,…

Soma inkuru yose

U Bufaransa bwasabye abaturage babwo guhita bava muri Mali kubera umutekano muke

Guverinoma y’u Bufaransa yasabye abaturage bayo bari muri Mali guhita bava muri icyo gihugu, nyuma y’uko umutwe w’abarwanyi wa JNIM ukorana na al-Qaeda wagabye ibitero byahungabanyije ubuzima bw’igihugu, bituma lisansi ibura, amashuri afunga n’amashanyarazi adakora. Mu itangazo ryasohotse ku wa Kane, Paris yavuze ko umutekano muri Bamako no mu bindi bice bya Mali ukomeje kuba…

Soma inkuru yose

ICC yemeje ibyaha 39 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bikekwaho Joseph Kony

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwemeje ko Joseph Kony, uyobora umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) urwanya ubutegetsi bwa Uganda, akurikiranyweho ibyaha 39 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ibyo byaha byemejwe ku wa 6 Ugushyingo 2025, mu rubanza rumaze imyaka irenga 20, rukaba ruteye intambwe ikomeye mu rugendo rwo kumushikiriza ubutabera. Kony ashinjwa ubwicanyi, gufata ku ngufu,…

Soma inkuru yose

Museveni yashinje ibihugu by’u Burayi guteza imyigaragambyo muri Tanzania

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko ibihugu by’u Burayi bifite uruhare mu myigaragambyo iherutse kubera muri Tanzania, abishinja gushuka urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo ruteze umutekano muke no gusenya iterambere ry’akarere. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage mu gace ka Mbale ku wa Gatandatu, Museveni yavuze ko hari “ibihugu by’amahanga bitishimira intambwe Uganda…

Soma inkuru yose

Tanzania: Polisi yafunze Umunyamabanga wungirije wa Chadema ishinjwa guhohotera abatavuga rumwe na Leta

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Chadema ryatangaje ko Polisi ya Tanzania yafunze Amani Golugwa, Umunyamabanga waryo wungirije, imushinja kugira uruhare mu myigaragambyo n’urugomo byakurikiye amatora aherutse kuba mu cyumweru gishize. Polisi yari iherutse gutangaza ko Golugwa n’abandi bantu icyenda bari bashakishwa kubera uruhare bakekwaho mu mvururu zakurikiye ayo matora. Mu bashakishwa harimo Josephat Gwajima,…

Soma inkuru yose

Umugenzi wo muri Angola yapfiriye mu ndege yerekeza i Maputo

Umugore ukomoka muri Angola yapfiriye mu ndege ya TAAG Angola Airlines ubwo yari mu rugendo rwerekeza i Maputo muri Mozambique ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025. Iyi kompanyi y’indege yatangaje ko urupfu rw’uwo mugenzi rwemejwe ubwo indege yari imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Maputo. Mu itangazo yashyize ahagaragara, TAAG yavuze ko habaye…

Soma inkuru yose

Perezida Ruto avuga ko aticuza gusaba Polisi kurasa abigaragambya mu kaguru

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko atigeze na rimwe yicuza kuba yarasabye Polisi kurasa mu kaguru bamwe mu rubyiruko rwari mu myigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwe. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera cyasohotse ku wa 9 Ugushyingo 2025, aho yasobanuye ko amagambo ye atari agamije guhohotera abaturage, ahubwo yari mu rwego rwo kurengera…

Soma inkuru yose

Ambasade ya Sudani y’Epfo muri Kenya Yafunzwe kubera Kudatanga Ubukode

Ambasade ya Repubulika ya Sudani y’Epfo muri Kenya yafunzwe ku wa 7 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko inaniranye kwishyura ubukode bw’inzu imaze amezi menshi idatanga. Amakuru yemejwe n’abakozi b’iyi ambasade babwiye Radio Tamazuj, bavuze ko nyir’inzu yafunze inyubako zose z’iyo ambasade iri mu gace ka Kilimani, i Nairobi, asaba ko Leta ya Sudani y’Epfo iheranwa amadeni…

Soma inkuru yose

Urwego rw’Imari mu Rwanda Rwazamutseho Abarenga Miliyari 1,000 Frw mu mezi atandatu

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko urwego rw’imari mu gihugu rwazamutseho 10,81% mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, aho agaciro karwo kavuye kuri miliyari 12.9 Frw mu Ukuboza 2024 kagera kuri miliyari 14.3 Frw muri Kamena 2025 — bivuze ko rwiyongereyeho miliyari 1.39 Frw. Nk’uko bigaragara muri Raporo ya Politiki y’Ifaranga n’Ukudahungabana kw’Imari…

Soma inkuru yose

Meteo Rwanda yateguje imvura nke mu kwezi k’Ugushyingo 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo 2025 hateganyijwe imvura iri hasi y’impuzandengo isanzwe igwa muri iki gihe. Mu itangazo cyasohoye, Meteo Rwanda yavuze ko imvura iteganyijwe izaba hagati ya milimetero 50 na 300, ikaba iri munsi y’ikigero gisanzwe cy’ukwezi k’Ugushyingo. Nubwo bimeze bityo, ikigo cyasobanuye ko ubushyuhe buzaguma ku kigero…

Soma inkuru yose