DeepSeek V3.1 Yasohowe, Izakorera Neza kuri Chips z’Abashinwa

Yisangize abandi

Ikigo cy’Abashinwa gikora ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI), DeepSeek, cyatangaje verisiyo nshya ya porogaramu yacyo, DeepSeek-V3.1.

Iyi verisiyo yubatswe mu buryo bugezweho, izabasha gukorera neza kuri chips nshya z’Abashinwa zizashyirwa ku isoko vuba, zishobora kwakira no gutunganya amakuru mu gihe gito kandi mu buryo bwizewe.

DeepSeek yavuze ko iyi verisiyo ikoresha uburyo bushya bwo gutunganya amakuru buzwi nka FP8 (8-bit floating point), butuma porogaramu ikora vuba, ikoresha ingufu nke za mudasobwa, kandi ikaba ihendutse kurusha izindi.

DeepSeek-V3.1 ifite uburyo bubiri bwo gukoramo: umuntu ashobora kuyikoresha mu buryo busanzwe cyangwa agahitamo ko ibanza gukora isesengura ryimbitse (“deep thinking”) mbere yo gutanga igisubizo.

Iyi verisiyo nshya ije isanga izindi nka DeepSeek R1, zari zaravuguruwe mbere, ikigo kikaba kimaze kwigarurira abantu benshi muri uyu mwaka kubera ubushobozi buhanitse n’igiciro gito.

DeepSeek ikomeje guhangana n’ibigo bikomeye byo mu Burengerazuba nka OpenAI ya ChatGPT, bigaragaza ko u Bushinwa buri gutera intambwe ikomeye mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *