4 Ugushyingo 2025 – Saa 14:35 | Ntabareshya Jean de Dieu
Dick Cheney, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2001 kugeza mu 2009 ku butegetsi bwa George W. Bush, yitabye Imana afite imyaka 84, nk’uko byemejwe n’umuryango we.
Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, avuga ko Cheney yapfuye ku wa Mbere nimugoroba azize indwara z’ubuhumekero (pneumonie) n’ibibazo by’umutima yari amaranye igihe.
Mu itangazo ry’umuryango we, bavuze ko yapfuye ari kumwe n’umugore we Lynne Cheney n’abakobwa babo Liz na Mary Cheney.
Cheney afatwa nk’umwe mu ba Visi Perezida bagize uruhare rukomeye kandi bavugishije benshi mu mateka ya Amerika.
Yagize uruhare mu byemezo bikomeye byafashwe nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo ku wa 11 Nzeri 2001, birimo intambara yo muri Iraq ndetse no kongera ububasha bwa Perezida mu bikorwa by’umutekano w’igihugu.
Mbere yo kuba Visi Perezida, Cheney yabaye:
Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida (White House Chief of Staff);
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika;
Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1989 kugeza mu 1993 ku ngoma ya Perezida George H. W. Bush.
Cheney yari amaze imyaka myinshi arwaye umutima, aho yakunze gukorerwa ibizamini n’amavuriro akomeye kuva mu myaka ya 1970.
Mu 2012, yakorewe kubagwa umutima mu bitaro bya Inova Fairfax Hospital, bikamufasha kubaho indi myaka irenga 13 nyuma yaho.
Abasesenguzi bavuga ko urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu mateka ya politiki ya Amerika, kuko yari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu kuyobora igihugu mu bihe by’amage.
Cheney yari azwi nk’umuntu udakunda kugaragara mu itangazamakuru, ariko ukomeye mu ifatwa ry’ibyemezo byagize ingaruka zikomeye ku isi yose.





















