Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, yahuye na Donald Trump ubwo uyu wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari mu rugendo rwerekeza muri Malaysia, indege ye ya Air Force One ikagira akaruhuko ko kongerwamo amavuta ku kibuga cya Al Udeid Air Base.
Trump yari avuye i Washington DC, agenda mu rugendo rw’akazi rwari rumugeza muri Malaysia, u Buyapani na Koreya y’Epfo. Mu gihe indege ye yahagararaga muri Qatar kugira ngo inywe amavuta, Emir wa Qatar yahise amenya ayo makuru maze yihutira kujya kumusuhuza.
Ubwo yinjiraga muri Air Force One, Emir yagize ati:
“Ubwo namenye ko ari buhagare kongeramo amavuta, navuze nti sinshobora kumureka ahaguruke ntaramuramutsa.”
Trump yamwakiriye mu ndege ye, bombi bagirana ikiganiro cy’amasegonda make, cyuzuyemo ubushuti n’ubwubahane hagati y’aba bayobozi bombi.
Al Udeid Air Base ni ikigo cya gisirikare kiri mu majyepfo ya Doha, gikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere za Qatar (Qatar Emiri Air Force), ndetse n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iz’u Bwongereza. Ni kimwe mu bigicumbi bikomeye bya gisirikare muri icyo gice cy’Aziya yo hagati, gikunze kwakira ibikorwa by’ubutumwa n’ubutwererane mpuzamahanga.





















