Prévot yagaragaje Museveni nk’umuntu wingenzi ushobora guhuza ibihugu bitandukanye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Prévot ari kugirira uruzinduko rw’akazi muri DRC, Uganda na Congo, rwamaze gucana umubano n’u Bubiligi.
Ibi byavugiwe i Kampala muri Uganda ubwo Prévot yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru. Prévot yavuze ko yahuye na Museveni akamubona nk’umuntu ufite ubushobozi bwo gukemura amakimbirane ari muri Congo Kandi akaba yakongera kunga u Rwanda n’u Bubiligi.
Prévot ntiyasuye u Rwanda kubera ko u Rwanda rudacana uwaka n’u Bubiligi.Prévot yagize ati:
“Nababajwe no kudasura u Rwanda kubera ko ruherutse gucana umubano mu bya politike natwe. Museveni namusobanuriye ko hari amakuru y’ibihuha kuri iki kibazo.Gucana umubano natwe ntabwo ari umuti wa nyawo”.
Aba bombi Kandi baganiriye ku bibazo bimaze igihe muri Congo. Prévot ati:
“Mu nama, namubwiye ko igitera amakimbirane muri Congo kigomba kugaragazwa kugira ngo amakimbirane arandukane n’imizi muri kiriya gihugu”.
Yongeyeho ko: Ubufatanye, gukemura ikibazo k’impunzi, kurangiza ikibazo cya FDLR, kurwanya imvugo zihembera urwango zibasira abantu runaka, kubahiriza uburenganzira bwa muntu aribyo bizarandura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo.
Prévot yemeye ko FDLR iri muri Congo, anagaragaza ko yizeye ko u Rwanda rwiteguye kuganira n’u Bubiligi.
Minisitiri Prévot yatangaje ko yishimiye intambwe yatewe na M23/AFC na Congo yo kwemeranya guhagarika intambara.Yakomoje no kubiganiro biherutse guhuza minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier NDUHUNGIREHE na mugenzi we Therese Kayikwamba Waganer, agaragaza ko yizeye ko ibi byose bizageza ku mahoro arambye.
Asoza yashimye ubuhuza bwa Quatar nubw’imiryango nka: EAC na SADEC.