Abaturage bo mu Kagari ka Muhororo, Umurenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, bababazwa n’inyubako ya Leta imaze imyaka igera kuri 23 itabyazwa umusaruro ikaba yarashibutsemo ibiti.
Abo baturage bifuza ko izo nyubako zatunganywa zikabyazwa umusaruro kuko Leta yazubatse izishoyeho akayabo.
Abo baturage bavuga ko iyo nyubako yubatswe kugira ngo ibe ibiro by’Uturere twahuje mu yahoze ari Komini Cyabingo, ariko ikaba arabaye imfabusa kuko Ibiro by’Akarere byimukiye ahandi.
Nzabakurikiza Egide yagize ati: “ Iyi nyubako uko igenda imara igihe irangirika kandi yari inzu imeze neza ukurikije igihe yubakiwe yari ijyanye n’icyo gihe. Ikitubabaza ni amafaranga Leta yashoyeho ariko ikaba imaze imyaka 23 nta kintu na kimwe cyari cyakorerwamo.”
Uwizeyimana Scholastic na we ngo asanga ari byiza ko iyinyubako ibyazwa umusaruro.
Ati: “Dufite bamwe mu baturage baba mu manegeka, abandi bavirwa, aho kugira ngo ikomeze ipfe ubusa abajura batwara ibikoresho biyubatse, bayituzamo abantu. Ikindi twifuza ko yenda bahahindura ishuri ry’imyuga cyangwa se bakayitiza imwe mu makoperative akorera muri uyu Murenge.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke na bwo bushimangira koiriya nyubako irimo kwangirika, ariko ngo ntabwo ikiri mu nshingano zayo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois, ahamya ko iyi nyubako yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyigiro (RTB) kugira ngo kizahashyiremo ishuri ry’imyuga.
Yagize ati: “Iyo nyunbako irazwi kandi koko imaze imaze iminsi yari yarubatswe izakorerwamo Akarere kahoze ari aka Bugarura, nyuma y’aho Uturere duhurijwe ntabwo yakoze icyoyashyiriweho. Ariko kugeza ubu twayishyize mu maboko ya RTB, ni yo ifite icyangombwa cy’ubutaka. Dutegereja ko ubushobozi buboneka hazajya ishuri ry’imyuga.”
Muri rusange iyi nyubako ngo byari biteganijwe ko izakorereramo Uturere twa Nyarutovu, Bugarura, Bukonya na Rushashi, ari two twaje guhurizwa hamwe tukabyara Akarere ka Gakenke.
Kugeza ubu abaturage barasabwa kwihangana mu gihe RTB igikusanya ubushobozi bwo gutunganya izo nyubako mu buryo zakwakira ishuri ry’imyuga.

Ati: “Dufite bamwe mu baturage baba mu manegeka, abandi bavirwa, aho kugira ngo ikomeze ipfe ubusa abajura batwara ibikoresho biyubatse, bayituzamo abantu. Ikindi twifuza ko yenda bahahindura ishuri ry’imyuga cyangwa se bakayitiza imwe mu makoperative akorera muri uyu Murenge.” Ni ukuri kuzuye.
Murakoze kugitekerezo mutanze.
Ati: “Dufite bamwe mu baturage baba mu manegeka, abandi bavirwa, aho kugira ngo ikomeze ipfe ubusa abajura batwara ibikoresho biyubatse, bayituzamo abantu. Ikindi twifuza ko yenda bahahindura ishuri ry’imyuga cyangwa se bakayitiza imwe mu makoperative akorera muri uyu Murenge.” Ni ukuri kuzuye.