Google yatangaje ko yavuguruye porogaramu yayo yo koherezanya amakuru, Quick Share, ku buryo ubu ishobora kohereza amafayili kuri telefoni za iPhone hifashishijwe uburyo bwa Airdrop.
Airdrop ni tekinoloji ikoreshwa n’ibikoresho bya Apple bikoresha IOS mu guhanahana amafayili, kandi yari isanzwe ikorera hagati y’abakoresha ibikoresho bya Apple gusa. Ariko guhera ku rwego rwa telefoni Google Pixel 10, Quick Share ishobora kubona iPhone ifunguye Airdrop maze ikayoherezaho ibikoresho bitandukanye birimo amafoto, amashusho cyangwa inyandiko.
Bivuze ko umuntu ukoresha Google Pixel 10 ashobora koherereza ibisohoka bitandukanye umuntu ukoresha iPhone: Pixel ikoreshe Quick Share, naho iPhone ikakira binyuze muri Airdrop.
Google ivuga ko iri vugurura rigamije koroshya uburyo abantu bahererekanya amakuru badashingiye ku bwoko bwa telefoni bafite.
Iti: “Ni intambwe nshya mu gushyiraho imikoranire abantu bakenera hagati y’ibikoresho byacu.”
Nk’uko Airdrop isanzwe ikora, nyir’ukwakira afungura uburyo bwa Airdrop mu minota 10, icyo gihe na Quick Share ishobora kubona iyo iPhone ifunguye, bityo igakoherereza amafayili mu buryo butaziguye.




















