Havumbuwe uburyo bushya bwo gupima ubwoko burenga 50 bwa kanseri icyarimwe

Yisangize abandi

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bushya bwo gupima kanseri bushobora gutahura ubwoko burenga 50 icyarimwe, bikaba bitegerejweho guhindura uburyo bwo kuvumbura no kuvura kanseri ku isi.

Ubu buryo bwiswe Galleri, bwakozwe n’Ikigo cy’Ubuvuzi cyo muri Amerika, bufite ubushobozi bwo kumenya utunyangingo tugaragaza ko kanseri iri gukura mu mubiri w’umuntu, ndetse bukabasha gutanga amakuru ku bwoko bw’iyo kanseri mbere y’uko itangira kugaragaza ibimenyetso.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 25.000 bakuru bo muri Amerika na Canada mu gihe cy’umwaka, aho byagaragaye ko umuntu umwe muri 100 afite ibimenyetso bya kanseri, kandi 62% byabo koko byemejwe ko barwaye iyo ndwara.

Dr. Nima Nabavizadeh, umushakashatsi mukuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi na Siyansi ya Oregon, yavuze ko ubu buryo bushya bugiye guhindura uburyo kanseri isuzumwa, kuko buzajya bufasha kuyibona hakiri kare, bikongera amahirwe yo kuyivura neza.

Yagize ati: “Iyo kanseri ivumbuwe hakiri kare, amahirwe yo kuyivura ariyongera cyane. Ubu buryo buzadufasha kubona ubwoko bwinshi bwa kanseri mu gihe gito kandi mu buryo butabangamiye umurwayi.”

Kanseri ifite ubwoko burenga 100 bwibasira abantu, kandi buri mwaka ihitana abantu benshi ku isi. Mu mwaka wa 2023, iyi ndwara yahitanye abarenga miliyoni 10 ku isi, bituma ubuvumbuzi nk’ubu bufatwa nk’intambwe ikomeye mu guhangana n’iki kibazo cy’ubuzima rusange.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *