Akarere ka Kirehe kagaragaje inzira zafashije amashuri yako kuza imbere mu bizamini bya Leta by’umwaka wa 2024/2025, zirimo ubufatanye hagati y’abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri, umwiherero w’abarezi ndetse no kongera amasuzumabumenyi kugira ngo abana bamenyere uburyo bw’ibizamini.
Mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, Kirehe yaje ku isonga mu gihugu mu mitsindishirize, aho mu mashuri abanza yatsinze ku kigero cya 97% mu cyiciro rusange, naho mu basoza ayisumbuye iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 96%.
Ku wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, muri aka Karere hatangijwe umwiherero w’iminsi ibiri w’uburezi wahuje abayobozi b’amashuri n’abashinzwe uburezi, hagamijwe kwishimira ibyo bagezeho no kuganira ku ngamba zo kurushaho gutera imbere.
Iyakaremye Isaïe, Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya EP Kamombo mu Murenge wa Mahama, yavuze ko umwanya mwiza bagezeho waturutse ku mbaraga bashyize mu myigishirize. Yasobanuye ko amasomo yatangiraga saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo kugira ngo abana babone umwanya wo gusubiramo.
Yongeyeho ati: “Twibanze no kuzamura ‘morale’ y’abana. Iyo bageze ku ishuri tubanza tukabareka bakabyina kugira ngo birekure. Twanemeranyije ku mihigo n’abanyeshuri, buri wese akandika amanota yifuza kugeraho, tukabikurikirana buri munsi kugeza abigezeho.”
Simbatinya Moïse, uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Cyambwe, yavuze ko ikindi cyabafashije ari ugukorera hamwe, gukemura amakimbirane hakiri kare no gukora amasuzumabumenyi inshuro nyinshi—byibuze kabiri mu cyumweru—bituma umwana amenya aho akeneye kongera imbaraga.
Mukandayisenga Janvière, Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kirehe, yavuze ko imwe mu ngamba zafashije harimo gukurikirana by’umwihariko imyigire y’abanyeshuri, abayobozi b’ibigo bakaguma mu mashuri kugira ngo bamenye aho abana bahagaze.
Yagize ati: “Twiyemeje gukorana bya hafi n’ababyeyi, gukora inteko rusange nyinshi no guhura n’ababyeyi bafite abana bategura ibizamini bya Leta, kugira ngo bumve ko bafite uruhare rukomeye mu myigire y’abo bana.”
Akarere ka Kirehe gafite amashuri 136 ya Leta n’ayigenga, yigwamo n’abanyeshuri 158,490, bayoborwa n’abarimu n’abandi bakozi 4,277.




