Ibanga ryo gukoresha Gemini AI Pro ku buntu

Gemini
Yisangize abandi

Muri iki kinyejana cya 21, ubwenge bukorano burikwigarurira imitima ya benshi ku bwinshi kubera ko imirimo yakorwaga mu binyacumi by’imyaka, ubu bwenge buri kuyikora mu kanya nk’ako guhumbya. Hamwe n’uyu muvuduko wo gukora iyi mirimo, ni nako igiciro cyo gukoresha ubu bwengebukorano kigenda kiyongera. Urugero: ubu kugira ngo ubashe gukoresha ChatGPT bigusaba kwishyura arenga 200,000 Frw ku kwezi ni mu gihe gukoresha Germini AI pro bigusaba kuba utunze arenga 300,000 Frw kuri konti yawe buri kwezi. Hamwe nuko guhenda k’ubwengebukorano ushobora guhita wibaza ko udashobora kubukoresha. Ariko wihangayika, kubera ko nkufitiye amakuru meza! ubu ushobora gukoresha Gemini AI Pro ku buntu maze ukazigama arenga 300,000 Frw. Uri kwibaza uko bikowa? Iminota itatu yonyine irahagije kugira ngo ube wakoresha Gemini AI Pro ku buntu.

Ibisabwa kugira ngo ukoreshe Gemini AI Pro ku buntu

Muri rusange, ikigo cya Google gisanzwe gifite mu nshingano Gemini AI ni cyo cyashyizeho uburyo bwo gukoresha iyi AI yari isanzwe yishyurwa akayabo ku buntu. Iyi ni gahunda iri mu bihigu bimwe na bimwe byo ku Isi. Ku bwo amahirwe, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byemerewe gukoresha iyi Gemini AI Pro ku buntu. Kugeza ubu, iyi gahunda yo gukoresha Gemini AI Pro yemerewe abanyeshuri biga mu mashuri makuru n’aza kaminuza. Niba uri umunyeshuri, urasabwa kuba ufite ibi bikurikira:

1. E-mail.

Iyi igomba kuba ari e-mail yawe bwite (Personal E-mail) kandi ikaba ikoraneza.

2. Icyangombwa k’ishuri.

Aha ushobora gutanga icyo ari cyo cyose kerekana ko uri umunyeshuri, kubera ko ibyangombwa byose byerekana ko uri umunyeshuri biremerwa, urugero: Ikarita y’ishuri, aho wishyuriye amafaranga y’ishuri, Time table yo ku ishuri cyagwa ikindi cyangomwa.

3. Kuba ufite Credit, Debit, cyangwa MasterCard.

Kugira ngo babashe kwemeza account yawe ugomba kuba ufite n’ibura imwe mu ikarita ifasha google kwemeza account, iyo karita kandi igombwa kuba iriho 1.0 $. Ukimara kwemeza ikarita yawe ya bank uraba wemerewe gukoresha Gemini ku buntu mu gihe kingana na mezi 12. Reba uko wakora wabona Virtual credit card ku buntu

Animated Gradient Button

Nyuma yokubona Gemini AI Pro, uzayikoresha mu gihe kingana n’amezi 12. Aya mezi narangira, uzibuke guhagarika ifatabuguzi ryawe.

Gemini AI

Icyo wakoresha iyi Gemini AI Pro

Nk’uko natangiye mbivuga, Ubwengebukorano bushoba gukora ibintu byinshi mugihe gite kandi neza. Igihe wabonye iyi Gemini AI Pro, uzabasha gukora kubona izi features ku buntu.

1. Deep research:

Ubu ni uburyo bwo gukora ubushakashatsi ndetse na raporo mu buryo bwimbitse.

2. NotebookLM

Uburyo buzagufasha gukora notes zaba izo mu majwi ndetse no mu mashusho.

3. VEO3

Hamwe na Veo3 uzajya ubasha gukora amashusho y’ubwoko bwose.

Uretse izi feature kandi uzabasha no kubona ububiko bungana na 2TB buherereye aho ari ho hose ku Isi, ushobora kubikamo amafoto yawe, amashusho, inyandiko za we n’ibindi.

Nizeye ko ugiye gufatirana aya mahirwe maze ugatangira kubyaza umusaruro ubu bwengebuhimbano bwa Gemini AI Pro. Niba ushaka kwiyandikisha kanda kuri buto (button) iri hasi.

Animated Gradient Button

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *