Ibyago bishobora guterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro

Yisangize abandi

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bwerekanye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu masaha yo nijoro, cyane cyane mu kwandika, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe.

Ibyo bushakashatsi byagaragaje ko abantu bakoresha izo mbuga hagati ya saa tanu z’ijoro (11:00 p.m.) na saa kumi za mu gitondo (4:00 a.m.) baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’agahinda gakabije no guhangayika.

Abashakashatsi ntibarebye gusa igihe umuntu amara ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo banasesenguye igihe abikora, bakurikirana imyitwarire y’abandika kuri X (Twitter) nijoro, bayihuza n’ubuzima bw’abantu bo mu Burengerazuba bw’u Bwongereza bari mu bushakashatsi bwa Children of the 90s.

Batoranyije abantu 310, basuzuma uburyo bakoresha X n’ibisubizo batanze ku mibereho yabo. Basomye ubutumwa 18.288 bwanditswe hagati ya 2008 na 2023, basanga gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro bifite isano n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku kigero cya 2%.

Nubwo iyo sano itari nyinshi cyane, abashakashatsi basanze gukoresha imbuga nijoro bishobora kubangamira ibitotsi no guhungabanya umusemburo wa melatonin, ugenzura gusinzira no gukanguka.

Daniel Joinson, umwe mu bakoze ubushakashatsi, yavuze ko ingaruka z’imbuga nkoranyambaga ziterwa cyane n’imyitwarire y’umuntu, ashimangira ko ubushakashatsi nk’ubu bufasha gutegura ingamba zo gukumira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Yongeyeho ko abantu batandukanye bashobora kugira ingaruka mu buryo butandukanye bitewe n’imiterere yabo, ibyo bandika n’impamvu zibibatera.

Kuri ubu, imbuga nkoranyambaga zikoresha abarenga miliyari eshanu ku Isi, aho Abashinwa n’abandi bo muri Aziya bagize umubare munini w’abazikoresha.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *