Ibyihariye kuri Shield Tech Hub: Ikigo cyinjirira abajura b’ikoranabuhanga kikaburira ibigo byo mu Rwanda ku migambi mibi bibateganyiriza

Yisangize abandi

Shield Tech Hub ni rumwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda byihariye mu kurinda umutekano w’amakuru y’ibigo, aho gikoresha uburyo budasanzwe bwo kwinjira mu matsinda y’abajura b’ikoranabuhanga, kikamenya imigambi yabo mbere y’uko bayishyira mu bikorwa.

Iki kigo cyashinzwe n’impuguke mu by’ikoranabuhanga Joel Gashayija, kimaze imyaka itatu gikora, kikorera muri Norrsken House Kigali. Gifasha ibigo birenga 30, harimo ibya Leta n’iby’abikorera, mu kubaka no kubungabunga umutekano w’amakuru y’ingenzi.

Uko gikora

Shield Tech Hub gikoresha ikoranabuhanga ryitwa Threat Informant, rifasha kumenya amakuru y’ibigo yaba yarajyanye ku masoko y’ibanga yo ku rubuga rwitwa dark web, aho abajura bagurishiriza cyangwa bakoresha amakuru y’amabanga y’ibigo birimo passwords, amakarita ya banki n’ibindi by’ingenzi.

Gashayija asobanura ko Threat Informant ijya mu matsinda y’abo bajura ikoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga buhambaye, igakusanya amakuru yabo, igasesengura uburyo bakora n’ibyo bateganya, hanyuma Shield Tech Hub igasangira ayo makuru n’ibigo byo mu Rwanda bifite ibyago byo kwibasirwa.

“Iyo tubaburiye kare, bifasha ibigo gukaza ingamba z’umutekano no kuziba ibyuho abajura baba bagamije gukoresha,”
Joel Gashayija, Umuyobozi wa Shield Tech Hub.

Ubufatanye n’inzego z’igihugu

Shield Tech Hub ifatanya n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano w’ikoranabuhanga (NCSA) mu gutanga amahugurwa no kongerera ubumenyi Abanyarwanda mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga.

Ifite kandi abakozi 13 bose b’Abanyarwanda, benshi muri bo bari abanyeshuri yatojwe, none ubu ni bamwe mu bahanga mu kubungabunga umutekano w’amakuru mu gihugu.

Umusanzu mu mishinga y’igihugu

Iki kigo cyagize uruhare mu gutangiza no gushyigikira imishinga nk’Ikigo Mpuzamahanga cya Cyber Academy, kizajya gihugura abarenga 200 buri mwaka, harimo 30% by’abagore, mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga.

Shield Tech Hub ni kimwe mu bigo bizafasha mu gutanga amahugurwa n’ibikoresho bya tekiniki muri uyu mushinga.

Impinduka zihoraho

Kuba abajura b’ikoranabuhanga bahora bahindura uburyo bakoresha, bituma Shield Tech Hub na yo ihora ihanga udushya kugira ngo ijye imbere yabo.

“Iyo abajura bamenye ko hari abinjirira ibikorwa byabo, bahita bahindura imikorere. Natwe tugomba guhora dushaka ibisubizo bishya,”
Gashayija Joel.

Isura y’ikibazo ku rwego rwa Afurika

Nk’uko raporo ya Interpol ya 2025 ibigaragaza, ibyaha by’ikoranabuhanga muri Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba bigize 30% by’ibyabaye ku mugabane, bigateza igihombo kirenga miliyari 3$ hagati ya 2019 na 2025.

Afurika ishora hagati ya miliyari 3$ na 10$ buri mwaka mu guhangana n’ibitero nk’ibi, mu gihe ku rwego rw’Isi, ibikenewe bizagera kuri miliyari 10 000$.

U Rwanda mu rugendo rwo kwirinda

U Rwanda rwashyize imbere gahunda zirimo Cyber Academy na Rwanda Coding Academy, ndetse rukaba ruri gushyira mu bikorwa umushinga wo guhugura abahanga miliyoni mu bya coding n’abandi 500 000 bazahabwa amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga bitarenze 2029.

Intego ni ukongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bukava kuri 53% bukagera ku 100%, bityo igihugu kikabasha guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga mu buryo burambye.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *