Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwemeje ko Joseph Kony, uyobora umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) urwanya ubutegetsi bwa Uganda, akurikiranyweho ibyaha 39 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ibyo byaha byemejwe ku wa 6 Ugushyingo 2025, mu rubanza rumaze imyaka irenga 20, rukaba ruteye intambwe ikomeye mu rugendo rwo kumushikiriza ubutabera.
Kony ashinjwa ubwicanyi, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, kwinjiza abana mu gisirikare no kwica abasivile ku bushake, ibyakozwe hagati ya 2002 na 2005.
Urukiko rwagaragaje ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Kony yagize uruhare rukomeye muri ibyo byaha, yaba abikoze ubwe cyangwa abicishije mu bandi. Abacamanza banze ubusabe bw’abavoka be basabaga ko urubanza rusubikwa, bavuga ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha bihagije ngo urubanza rukomeze.
Nubwo amategeko mpuzamahanga abuza kuburanisha umuntu udahari, iki cyemezo cyemeza ko Kony agomba gufatwa kugira ngo aburanishwe ku mugaragaro. Ubushinjacyaha bwa ICC bwatangaje ko naramuka afashwe, azahita agezwa mu rukiko, kandi ibikorwa byo kumushakisha bigikomeje.
Icyemezo cya ICC cyashimangiwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abarokotse ibikorwa bya LRA, bavuga ko ari intambwe ikomeye y’ubutabera ku bahuye n’ibyo byaha.
Umutwe wa LRA, washinzwe mu mpera z’imyaka ya 1980, wamaze imyaka irenga 20 urwana na Leta ya Uganda, wishe abantu basaga 10.000 naho abasaga miliyoni imwe barahungishwa, nk’uko Loni ibigaragaza.





















