Ikigo cya Google kiri mu mazi abira, baragishinja kwikubira isoko.

Share this post

Google ni kimwe mu bigo bikunzwe gukoreshwa cyane ku Isi, ubushakashatsi bwagaragaje ko 66% by’abakoresha internet bakoresha Google. Ibi biterwa n’uko byoroshye gushaka amakuru ukoresheje iri shakiro. Kugira ngo google ibe ishakiro rya mbere ibifashwamo n’ikindi kigo cyayo kitwa “Chrome”.

Urukiko rwa New York rurashinja uru rubuga rwa google gukusanya amakuru y’ibanga yabakoresha urubuga shakiro rwa “Chrome”.

Mu mwaka ushize, ikigo cya Google cyashyizeho uburyo uburyo butuma abashikisha ibintu kuri internet bisanga babishakiye kuri google.

Urukiko rwa New York rwasabye Google kugurisha ikigo cya Chrome, ibi bigomba no gukorwa kuzindi apulikasiyo za google nka Gemini AI

Chrome ni ikigo cyashinzwe na Google ariko kikaba gifashwa n’ibindi bigo bigiye bitandukanye, twavugamo, Meta.inc, Microsoft Corp. na Lunix.

Umucamanza yatangaje ko byaba byiza Google igurishije iki kigo mu mahoro, ibyo bikaba byatuma nta makuru yangirika. Ibi byafasha Google kuzagumana ubushobozi bwo kuzajya ikoresha amakuru ari kuri chrome.

Mu byo urukiko rwaregaga Google, hari harimo no kwinjiza AI (Ubwengebukorano) mu ishakiro rya chrome.

Yiregura, umuyobozi wa Google yatangaje ko “AI zirikugenda zishyirwa mu mashakiro y’ibindi bigo nka Microsoft yamaze gushyira Copilot muri Bing na Edge”.
Ku buyobozi bwa Google gukoresha Gemini AI mu ishakiro ryayo si ikibazo. Ariko ku rundi ruhande, umucamanza yavuze ko Gemini idatuma iz’indi AI nka ChatGPT zigaragara kuri Chrome.

Kugeza ubu Gemini ni “Default AI” ku ishakiro rya Google Chrome.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *