Nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rubohowe, ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bwerekanye ko hakomeje kubaho intambwe ishimishije, aho ibi bipimo byageze kuri 95,3% mu 2025. Ugereranyije n’umwaka wa 2010, byiyongereyeho 13%, bigaragaza iterambere rikomeye ryagezweho mu guhuza Abanyarwanda.
Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari 4,7% bisigaye ngo ubumwe n’ubwiyunge bigere ku rwego rwuzuye rw’ijana ku ijana, nk’uko igihugu kibiharanira.
Ubushakashatsi bwa MINUBUMWE bwerekanye ko hari byinshi byakozwe mu kongera icyizere hagati y’Abanyarwanda, ariko n’ingorane zikigaragara.
Bimwe mu bibangamiye iyo gahunda harimo ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu bice bimwe by’igihugu, aho 23% by’ababajijwe bavuze ko ikigaragara mu duce batuyemo, naho 38% bemeza ko hari abakoze Jenoside bagifite imyumvire y’irondabwoko n’ivangura.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko mu turere tumwe nka Karongi hakigaragara abafunguwe ku cyaha cya Jenoside bagisubira mu bikorwa by’urwango.
Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko 40% by’ababajijwe babona imbuga nkoranyambaga zikorera hanze y’igihugu zidafasha mu kubaka ubumwe, ahubwo zigakwirakwiza amagambo atanya Abanyarwanda, cyane cyane ibinyura ku mbuga nka YouTube.
Hari kandi 34% by’abakuru bavuze ko abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside bagarutse mu miryango bakigaragaza imyumvire y’urwango, bagatekereza ko nta ruhare bagifite mu kubaka sosiyete nyarwanda.
Dr. Bizimana yagize ati: “Hari aho usanga umuntu urangije igihano avuga ngo nta cyo ngomba igihugu, nta n’ugomba kungambiriza, ibyo bikerekana ko hakenewe kongera ibiganiro byubaka no guhindura imyumvire.”
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko 45,1% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakigaragaza ibikomere, bikaba bigaragaza ko urugendo rwo gukira imitima n’ihungabana rutarangira.
Ibi bisanzwe bihura n’ibyagaragajwe na Unity Club Intwararumuri mu 2023, aho byagaragaye ko mu rubyiruko rwarokotse Jenoside, gukira ibikomere byari bikiri hasi ku gipimo cya 31%.
Bityo, nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, inzego zifite aho zihurira n’iyi gahunda zikomeje gushishikariza Abanyarwanda bose kugira uruhare mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, gukira ibikomere no kubaka sosiyete ishingiye ku rukundo n’ubwuzuzanye.

Ubwo yatangizaga Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko n’abayobozi, gukomeza guharanira ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda iba umusingi w’imibanire myiza n’isano y’ubunyarwanda. Yagarutse ku kuba hari abashaka kongera kubiba amacakubiri ashingiye ku moko n’imiterere y’abantu, ashimangira ko igisubizo ari uguhora twibutsa ko turi Abanyarwanda.
Mu rwego rwo kugera ku gipimo cya 100% cy’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, MINUBUMWE yagaragaje ibintu icyenda by’ingenzi bikwiye gukorwa:
- Kwigisha urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda, amateka y’igihugu n’ururimi rw’Ikinyarwanda rubumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
- Kongera uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo kubaka ubumwe mu miryango, aho batuye no mu kazi.
- Kwigisha ukuri ku mateka binyuze muri gahunda nka Ndi Umunyarwanda no mu biganiro by’ubwiyunge bigamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’irondabwoko.
- Kumenyekanisha ibikorwa byiza by’igihugu n’amateka y’ubwiyunge hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitanga amakuru yizewe.
- Kwigisha Abanyarwanda bari mu mahanga ibyiza by’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo basigasire isura y’u Rwanda.
- Kunoza uburyo bwo gukemura amakimbirane yo mu miryango no gukwirakwiza imfashanyigisho zijyanye n’igihe igihugu kigezeho.
- Gukomeza no kunoza gahunda y’Itorero ry’Igihugu ku rwego rw’umudugudu no mu mashuri, kugira ngo indangagaciro z’ubumwe zibe umuco w’imibereho ya buri munsi.
- Gushimangira gahunda ya Mvura Nkuvure, ifasha abarokotse Jenoside bagifite ibikomere gukira no kongera kwiyumva mu muryango nyarwanda.
- Kongera ibiganiro n’ibikorwa bihuriweho n’abishe n’abiciwe, hagamijwe kubaka umubano wubakiye ku budaheranwa n’ukuri.
Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko abaturage bakwiye gutinyuka bakagaragaza uruhare rwabo mu guharanira ko ingengabitekerezo ya Jenoside icika burundu, kandi abishe n’abiciwe bagahuzwa mu nzira y’ubwiyunge nyakuri.
Padiri Innocent Consolateur yasabye kutirara kubera ko hasigaye 4,7%, avuga ko “n’ubwo ari make, ari nk’igitotsi gishobora gutokora amata”, bityo hakenewe ubwirinzi n’ubukangurambaga bukomeje.
Yasabye kandi ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yakongera guhabwa imbaraga mu nzego zose, ikaba ubuzima bwa buri munsi aho kuba amagambo gusa.
Jean de Dieu Uwizeye, umukozi wa Association Modeste et Innocent (AMI), yatanze ubuhamya bw’uko Ndi Umunyarwanda yamufashije gukira imyumvire y’irondabwoko, avuga ko iyi gahunda ari umuti w’ukuri ukiza ibikomere byo mu mitima.
Ku ruhande rwa Gen (Rtd) Fred Ibingira, yashimangiye ko umuti w’ukuri ari ubuyobozi bwiza igihugu gifite, ari nacyo kizakomeza gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Mu bushakashatsi bushya, ubumwe buri ku gipimo cya 95,6%, ubwiyunge kuri 95,3%, naho ubudaheranwa buri kuri 90,8% — bikaba bigaragaza ko u Rwanda ruri hafi kugera ku ntego yo kugira Abanyarwanda bunze ubumwe ku rwego rwuzuye.






















