Abagenzi basaga 334 n’abandi bakozi b’indege 13 bari bateze indege ya Boeing 777 jet ni bo bari bahiriye mu ndege yarifashwe n’inkongi y’umuriro. Iyi ndege yari igiye guhagurukira mu Bwongereza ku kibuga cya Gatwick.
Iyi mpanuka yari itewe n’amakosa y’umupilot, aho uyu mupilot yananiwe gutandukanya ibuto y’ubumoso n’uburyo. Raporo yatanzwe na Air accident Investigation Branch (AAIB) yagaragaje ko ntawaburiye ubuzima muri iyi mpanuka.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko iyi mpanuka yabaye nyuma yuko umupilot wungirije yananiwe gutandukanya ukuboko kw’iburyo n’ubumoso, aho yakanze kuri buto igabanya umuriro, nubwo Imana yahise ikinga akaboko agakanda kw’ibuto ya nyayo indenge igahagarara.
Nyuma yo gukora ibi umupiloti yahise avuga ko ibyabaye ari nk’ibitangaza Kandi ko adashobora gusobanura ibyabaye. Nyuma y’ibi yatangaje ko ameze neza cyane.