Ingabire Immaculée yitabye Imana ku myaka 64

Yisangize abandi

Ingabire Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda umuryango urwanya ruswa n’akarengane yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi, afite imyaka 64.

Urupfu rwe rwemejwe n’abagize umuryango we ndetse n’abo bakoranaga muri Transparency Rwanda, bagaragaza ko atabarutse asize umurage ukomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa no kwimakaza ubunyangamugayo mu Rwanda.

Ubuzima n’inzozi zo gutaha mu Rwanda

Mu bihe bitandukanye, Ingabire yagiye agaragaza uburyo ubuzima bw’ubuhunzi bwamuhaye isomo rikomeye, ariko bikanamusigira igikomere cyamutoje kwanga akarengane no kurwanya ruswa.

Yakuze i Burundi aho umuryango we wari warahungiye, ariko akomeza kugira inzozi zo kuzataha mu gihugu cye. Yavugaga ko yababazwaga no kubaho atagira uburenganzira busesuye nk’impunzi, ari nabyo byamuhaye imbaraga zo kwitangira igihugu cye igihe yabonaga amahirwe yo kugitahamo mu 2001, avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amashuri n’umwuga

Nubwo yifuzaga kwiga amategeko, ubuhunzi bwamubujije kubigeraho. Yize indimi mu mashuri yisumbuye, akomereza amasomo mu itangazamakuru muri kaminuza. Nyuma yaje gukomereza mu Bufaransa, aho yize Political Science n’amategeko.

Ingabire yari umwe mu bashinze Transparency International Rwanda mu 2004, anatorerwa kuyiyobora mu 2015. Mbere yaho, yakoze mu nzego zitandukanye zirimo ORINFOR (ubu ni RBA), Pro-Femmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’abagore.

Umugore w’intwari, w’inyangamugayo

Abamuknewemo bamwibuka nk’umuntu w’inyangamugayo, utavugirwamo kandi uharanira ukuri. Yari azwi nk’utajya yihanganira ruswa cyangwa akarengane, kandi ntiyagiraga ubwoba bwo kubigaragaza mu ruhame.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na IGIHE, yavuze ati:

“Abantu bamwe bavuga ko ndi umunyamahane, ariko siko bimeze. Ni uko akazi nkora gasaba gufata imyanzuro ikomeye. Ndi umuntu woroshya, wiyoroshya kandi udacika intege.”

Mu buzima bwe, Ingabire yagenderaga ku ndangagaciro eshatu: gusenga, kubaha no kudacika intege izamubereye umusingi mu rugendo rwe rwose rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *