Injangwe yo muri News Land yahawe izina rya “Leonardo da Pinchy” kubera kwihereza (Kwiba) ibintu by’abaturanyi birimo n’imyenda y’imbere yafashwe.
Nyiri iyi njangwe yari imaze kuzengereza abaturage ba News Land, Helen North yatangaje ko iyi njagwe ifite amezi 14, yatangarije abanyamakuru ko iyi njangwe imaza kwiba ibintu bigera ku 150 mu mezi 9 yonyine. Yagize ati:
“Iyi njangwe yazanye ibintu byinshi. Kandi iyo ibigejeje aha ntacyo ibikoresha, ibijugunya aho igahita yigendera “
North yatangaje ko iyi njangwe ikunze imyenda y’imbere, amasogisi, n’ibindi. Yagize ati:
“Iyi njangwe yiba ibintu bihenze cyane, urugero: Yibye imitako ihenze, ibikinisho, imyenda y’imbere, ingofero n’ibindi. Ati ‘Kandi ntijya ikatira ibyo ihuye na byo byose'”
Urashaka akazi? kanda aha
North yongeyeho ko iyi njangwe ikunda kwiba ibintu byinshi ku Cyumweru kubera ko aribwo abaturanyi bakunda kumesa maze iyi njagwe nayo ikabanurira. Ati:
“Icyogeyeho kandi, iracyari ikibwana icyo ibonye cyose iranura. Hari n’igihe itubyutsa mu gicuku k’ijoro”
North yavuze ko yifashisha Whatsapp na Facebook group yahanze kugira ngo arangishe ibyo iyo njyangwe iba yibye.
Abajijwe ikintu kinini iyi njangwe yazanye mu rugo, North yagize ati:
“Yigeze kuzana inzoka ipima metero 5 mu rugo. Ati’ Ibyo yabikoze inshuro 2 zose”