Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira America, ishobora kugera ahabitse ibisasu kirimbuzi, abasaga ibihumbi 3 bamaze kugirwaho ingaruka niyi nkongi.

Share this post

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo amakuru y’inkongi y’umuriro wongeye kwibasira Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya New Jersey yamenyekanye, uyu muriro ushobora guteza ibibazo kubera ko uri gusatira ahabitse ibisasu kirimbuzi bitunzwe n’Amerika.

Inkongi y’umuriro irigukwirakwira ku buryo budasanzwe imaze kugera kuri hegitare zirenga ibihumbi 3 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa New Jersey.

Ubusitani bwa Parkway bwamaze gufunga imiryango ndetse n’abarenga ibihumbi 3 basabwe guhunga.

Ikigo gishinzwe amashanyarazi muri iyi Leta cyamaze kuyazimya ku ngo zisaga ibihumbi 25 Kandi kivuka atazagaruka vuba

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana. Biravugwa ko nta muntu wapfiriye cyangwa wakomerekeye muri iyi nkongi y’umiriro


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *