Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko inzu 6.973 z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye zikeneye kubakwa bushya, mu gihe izindi 29.732 zikeneye gusanwa.
Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) ku wa 11 Ugushyingo 2025.
PAC yari yagaragaje ko mu myubakire y’inzu z’abarokotse Jenoside hari ibibazo, birimo inzira zisohora imyotsi zidakoze neza. Umuyobozi wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yavuze ko biterwa n’ibicanwa bidakwiye abaturage bakoresha, ariko ko baganirizwa ngo babikemure.
Depite Muhakwa Valens, Perezida wa PAC, yasabye ko hakorwa irindi genzura harebwa niba koko ibibazo ari iby’imikoreshereze cyangwa ari amakosa ya tekinike mu myubakire.
Minisitiri Dr. Bizimana yemeye ko hari aho byatewe n’amakosa mu myubakire, yizeza ko biri gukosorwa. Yavuze kandi ko muri uyu mwaka wa 2025/2026, hazubakwa gusa inzu 298 kuko ingengo y’imari ya MINUBUMWE ari miliyari 5 Frw.
Yasobanuye ko kuva ubu, gahunda yo kubakira abarokotse Jenoside batishoboye izajyana no kubakira abandi baturage batishoboye muri rusange, kugira ngo batazaguma gufatwa nk’icyiciro cyihariye.
Ati: “Twemeje ko abacitse ku icumu batagomba gukomeza gufatwa nk’icyiciro cyihariye, ahubwo bagahuzwa n’abandi baturage batishoboye kugira ngo gufashwa kujyane.”
Yongeyeho ko hashyizweho uburyo bushya n’imiterere ihuriweho y’inzu zizubakwa mu turere dutandukanye, kugira ngo igiciro kigabanuke.
RHA yagaragaje ko igiciro cy’inzu gitandukana bitewe n’uturere: muri Bugesera gishobora kugera kuri 17.3 miliyoni Frw, muri Kayonza kuri 16.5 miliyoni, naho muri Nyamagabe ku 20 miliyoni Frw.
Minisitiri Bizimana yavuze ko hari aho inzu yubatswe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Rusizi yatwaye miliyoni 9 Frw ariko ifite ubuziranenge burusha izatwaye miliyoni 20 Frw, ashimangira ko guha ububasha uturere bizagabanya ibiciro kandi byongere umubare w’inzu zubakwa.
























