Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera kubaka inganda za nucléaire zatewe zigasenywa na Israel, ashimangira ko izi ngufu zigamije iterambere ry’abaturage, atari intwaro.
Mu ijambo rye, Pezeshkian yavuze ko ingufu za nucléaire ari ikimenyetso cy’iterambere n’ubumenyi, atari icyago ku mutekano w’Isi.
Yagize ati:
“Ubuhanga mu bya siyansi ni umutima w’ubwenge bw’igihugu cyacu. Gusenya inyubako n’inganda ntibizatunaniza, tuzongera tuzubake kandi zirusheho kugira imbaraga.”
Israel iherutse kugaba ibitero ku nganda za Fordow, Natanz na Isfahan, byangiza bimwe mu bikoresho bikomeye byakoreshwaga mu gutunganya uranium. Icyo gihugu cyavugaga ko Iran igeze kure umugambi wo gukora intwaro za nucléaire, ibintu Tehran yakomeje guhakana.
Perezida Pezeshkian yavuze ko Iran izakomeza gukoresha izi ngufu mu bikorwa by’amahoro n’iterambere, aho zifasha mu gukemura ibibazo by’ingufu, ubuvuzi n’ubushakashatsi, avuga ko “aho zikoreshwa mu by’intwaro ari hato cyane ugereranyije n’akamaro kazo mu iterambere ry’abantu.”





















