SEMANA Kevin wamamaye nka Ish Kevin mu jyana ye ya “trapish” yatangaje ko agiye kwitabira umukino wo gusiganwa mu modoka, ni mu isiganwa ryiswe Rally 2025 GMT.
Papa wa Ish Kevin yari asanzwe yitabira uyu mukino agafashwa n’umuhungu we “HAKIZIMANA Jacque” (Mukuru wa Ish Kevin).
Aganira ni kinyamakuru Igihe Ish Kevin yagize ati:
“Nge na mukuru wange twakoze ikipe, ngiye gutangira mufasha, ariko uko iminsi izagenda iza nange nzagenda wenda nzakina ntwaye”.
Papa wa Ish Kevin ntabwo aratangaza niba azitabira iyu mukino ariko hari amahirwe ko nawe yaza guhangana n’abahungu be.