Ibitero by’indege za gisirikare za Israel byagabwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu muri Gaza, byahitanye abantu 63, barimo abana 34, nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’aho.
Ibyo bitero byakurikiye itegeko rya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, ryatanzwe ku wa 28 Ukwakira 2025, ryo kugaba igitero gikomeye nk’uburyo bwo guhorera umusirikare wa Israel waguye mu mirwano yabereye mu gace ka Rafah, mu majyepfo ya Gaza.
Israel yatangaje ko abasirikare bayo bagabweho igitero na Hamas, mu gihe uyu mutwe wo wamaganye ibyo birego, uvuga ko ari ibinyoma bigamije gusobanura ibitero bigamije kwica abaturage b’inzirakarengane.
Impande zombi kandi zirananiwe kumvikana ku bijyanye n’imfungwa. Hamas yemeye kurekura Abanya-Israel 20 bakiri bazima ndetse itanga imirambo y’abandi bapfuye, ariko Israel ikomeje kuyotsa igitutu isaba indi mirambo isigaye. Hamas yo ivuga ko imwe yabuze, kuko yari iri munsi y’inkuta zasenywe n’ibitero bya Israel.
Ibi bitero bibaye mu gihe hari amasezerano y’agahenge hagati ya Israel na Hamas, yagizwemo uruhare na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trump yatangaje ko Israel yagabye igitero kugira ngo yihorere, ariko ashimangira ko nta kizatuma agahenge gashesha, asaba Hamas kwubahiriza ibyo yemeye.
Kuva iyi ntambara yatangira mu Ukwakira 2023, abarenga ibihumbi 68 bamaze kwicwa, naho abakomeretse barenga ibihumbi 170, benshi muri bo bakaba ari abasivili.





















