ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y’U RWANDA (RNP).

Share this post

Nkuko isanzwe ibigenza, Rwanda National Police (RNP) yatangaje ko guhera tariki 07/07 kugeza tariki 17/05/2025 izatangira kwandika abifuza kwinjira muri Police ku rwego rw’aba ofisiye bato (Cardet course), kwiyandikisha bizabera ku karere uwiyandikisha atuyemo. Iyi serivisi izajya itangwa kuva saa 8:00 z’amanywa kugeza saa 05:00 z’ijoro.

Dore ibyangombwa ugomba kuba ufite wowe wifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda.

1. Kuba uri umunyarwanda

2. Kuba ufite imyaka hagati ya 18 na 25.

3. Kuba ufite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) cyangwa ufite ikiciro cya mbere cya kaminuza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPR).

4. Abize ibijyanye n’ibarurishamibare (stastics), ubuvuzi (Medicine), ubuvuzi bw’amatungo (Veterinary medicine), ubuforomo (Nursing), n’uburezi (education), na Engineering murakangurirwa kwiyandikisha.

5. Kuba uri indakemwa mu Mico no mu myifatire byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

6. Kuba utarigeze wirukanwa mu mirimo ya Leta.

7. Kuba ufite ubuzima buzira umuze.

8. Kuba utarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu.

9. Kuba witeguye gukorera aho ariho hose mu gihugu.

Iri ni itangazo ryashyizwe kuri X ya Rwanda National Police (RNP).

 

 

 

 


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *