Bluesky, urubuga rukora mu buryo bwegeranye n’urwa X (Twitter), rwatangaje ko rwasibye burundu serivisi zarwo muri Mississippi kubera itegeko rya HB 1126 rimaze kwemerwa, risaba ko umuntu wese yinjira ku mbuga nkoranyambaga yabanza kwemeza imyaka ye. Abatarageza ku myaka 18 basabwa no kuba bafite uruhushya rw’ababyeyi.
Iri tegeko riteganya ihazabu ya 10.000$ ku rubuga rutubahirije ibyo risaba kuri buri mukoresha. Bluesky yavuze ko nk’urubuga ruto rudafite amikoro akwiye yo gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo gukusanya no kubika amakuru ajyanye n’imyaka y’abakoresha.
Iki kigo cyemeje ko ibisabwa n’iri tegeko birenze ubushobozi bwarwo, kandi ko bishobora kubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kuri murandasi. Cyavuze ko amategeko nk’aya ashyira imbogamizi zikomeye ku mbuga nshya n’inzitizi ku isoko, mu gihe ibigo binini bifite ubushobozi bwo kubahiriza ibyo risaba rutabyisobanukiwe.





















