Joseph Kabila: Arashijwa gufasha M23, none ishyaka rye (PPRD) ryahagaritswe by’agateganyo

Share this post

Congo (DRC) yahagaritse by’agateganyo ishyaka ry’uwahoze ari perezida wa Congo (DRC) Joseph Kabila ndetse banafatira imitungo ye. Uyu mugabo w’imyaka 53 arashijwa gutera inkunga umutwe wa M23.

Guhagarika ishyaka rye byatangarijwe mu itangazo ryasohowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, aho uyu mu minisitiri yatangaje ko ishyaka People’s Party for Reconstruction and Democracy (PPRD) rihagaritswe kubera ibyo yise ibikorwa byiri shyaka bidasobanutse birimo no gufasha M23 iherutse gufata uduce twinshi muri Congo y’Uburasirazuba.

Kisekedi (Tschisekedi) aherutse gushinja uyu J.Kabila gushaka kwihuza na M23 hanyuma bagatera Congo.

Uretse Kisekedi, na minisitiri w’ubutabera muri Congo yavuze ko bagomba gufatiira n’imitungo y’abandi bayobozi babarizwa muri iri shyaka rya J.Kabila kubera ko ngo ari abagambanyi.

Ibi ni ibirego bitandukanye uyu mugabo J.Kabila yagiye anshijwa ariko nta makuru ahagije yatanzwe n’aba bayobozi bamurega.

Kugeza ubu J.Kabila ntacyo arabivugaho.

Nubwo bwose, umuvugizi we (Kabila) Barbara NZIMBI yanditse kuri X ko bashobora gusubiza leta mu masaha make aribukurikireho. Naho ushinzwe inyandiko za PPRD Ferdinand KAMBERE yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko ibyo leta irigukora ari ukwica itegekonshinga.

Ibi birego byose bije nyuma yo kuva mu buhungiro kwa J.Kabila aho yaramaze imyaka igera kuri itatu (3) muri South Africa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yamaze gutangaza ko J.Kabila yasesekaye i Goma nubwo nyirubwite ntacyo arabivugaho.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *