Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Joseph Kabila Kabange urwo gupfa.
Lt Gen Joseph Mutombo Katalayi, Perezida w’Urukiko, yatangaje ko Kabila yahamijwe ibyaha birimo kugambanira igihugu, iby’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no kwifatanya n’umutwe w’ingabo utemewe n’amategeko.
Ibyaha bye byatangiye gukurikiranwa kuva muri Nyakanga 2025, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko imwambuye ubudahangarwa yari afite nka Senateri, ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.
Ubushinjacyaha bwashimangiye ko Kabila ari umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, rigenzura ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Kabila we yabihakanye mu itangazo yasohoye ku wa 12 Nzeri, avuga ko atigeze yinjira muri iri huriro.
Nyamara, Urukiko rwemeje ko ibimenyetso bigaragaza uruhare rwe, birimo ibiganiro yagiranye na bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 i Goma no i Bukavu, byari bigamije gutegura ibikorwa by’intambara.
Abunganira Leta basabye ko Kabila ahanwa nk’intasi y’amahanga, bavuga ko atari Umunye-Congo. Ariko, Perezida w’Urukiko yasobanuye ko ikibazo cy’ubwenegihugu kitari mu bubasha bwarwo.
Joseph Kabila yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yasigiranaga ubutegetsi na Félix Tshisekedi binyuze mu masezerano yo gusaranganya imyanya ya politiki. Uwo mubano wasenyutse mu 2020, Tshisekedi ashyiraho ihuriro rye “Union Sacrée”.
Mu 2023, Kabila yahungiye muri Afurika y’Epfo kubera impungenge zo gukurikiranwa, ariko kuva mu ntangiriro za 2025 yakomeje kugaragara mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Amajyepfo, asubukura ibikorwa bya politiki.

