Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Rwanda, hashyizweho ahantu hagenwe hagakorera amatsinda y’abaganga, kugira ngo bafashe abakenera serivisi z’ubuzima.
Muri gahunda zashyizweho harimo no gukoresha kajugujugu, izifashishwa mu gutwara uhuye n’ikibazo cy’ubuzima igihe irushanwa ribera, zikamujyana ku bitaro.
Ahari site harimo Kigali Heights mu Karere ka Gasabo, aho hateraniye inzobere zitandukanye zaturutse mu bitaro bikuru by’igihugu, hamwe na Gahanga mu Karere ka Kicukiro, aho umurwayi ukeneye ubufasha ajyanwa ku bitaro hakoreshejwe kajugujugu.
MINISANTE yavuze ko n’imbangukiragutabara zisanzwe, zirimo imodoka na moto, ziri kugenda inyuma y’abasiganwa kugira ngo uhuye n’impanuka ahabwe ubutabazi bwihuse.
Iyi Minisiteri yongeye kwibutsa ko iri rushanwa ritari iry’imyidagaduro gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera gushimangira ko siporo ari ubuzima.
Yanagaragaje ko serivisi zisanzwe z’ubuzima mu bigo nderabuzima no mu bitaro by’igihugu zikomeje gutangwa uko bisanzwe, nubwo hari amatsinda y’abaganga ari hafi y’aho irushanwa ribera.
Shampiyona y’Isi y’Amagare, yateguwe na Union Cycliste Internationale (UCI), iri kubera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Ni inshuro ya mbere mu mateka rimaze imyaka 103 ribera ku Mugabane wa Afurika, nyuma yo gukundira cyane gukinirwa i Burayi.
