Kalisa Adolphe uzwi cyane ku izina rya Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyamutegetse gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 29 Nzeri 2025, Urukiko rusobanura ko hari impamvu zikomeye zituma Kalisa akekwaho ibyaha aregwa, bityo bikaba byari ngombwa ko afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Kalisa akurikiranyweho ibyaha bibiri by’inyereza ry’umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano. Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byaha bifitanye isano n’urugendo rw’Amavubi muri Nigeria no muri Afurika y’Epfo mu 2024, aho bivugwa ko Kalisa yaba yaranyereje amafaranga arenga ibihumbi 21 by’amadolari ya Amerika ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.
Nubwo Camarade yahakanye ibyo aregwa, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwasanze hari impamvu zifatika zituma akekwa, ndetse runagaragaza impungenge ko ashobora kubangamira iperereza, bituma rutegeka ko afungwa by’agateganyo.
Kubera kutanyurwa n’icyo cyemezo, Kalisa yahise ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. Biteganyijwe ko urubanza rwe mu bujurire ruzaburanishwa ku wa 12 Ugushyingo 2025, nubwo uru rukiko rufite izindi manza nyinshi ruri kuburanisha muri iki gihe.
